Mu kinyarwanda bajya bavuga ngo buri muntu n’utuntu twe, santire ya Rukomo ni sentire iherereye mu karere ka Gicumbi, mu murenge wa Rukomo ku muhanda uzamuka ujya mu mujyi wa Gicumbi n’undi ukomeza ujya ku mupaka wa Gatuna werekeza mu gihugu cya Uganda.

Abagenze uyu muhanda kuva kera na kare yaba abavuye i Bugande n’abavuye i Kigali feri ya mbere baruhukiraga mu rukomo kubera uburyohe bwa brochette yaho.

Mu kiganiro kitari gito touchrwanda yagiye igirana n’abantu bakoreye muri iyi santire, hari byinshi batubwiye ku nkomoko y’uburyohe bwa brochette yo mu Rukomo.

Mbere yo mu myaka y’ 1980 ngo hari umugore witwaga Nyirabahunde, akaba ariwe watangiye kotsa brochette muri sentire ya Rukomo, uyu mugore  rero, kuri ubu utakiriho ngo yatangiye ateka za capati, amagi ndetse na brochette  ngo niwe watangiye kuzana umwihariko mu guteka aka kaboga.

Umusaza Muvara uri mu myaka ya za 60 avuga ko Nyirabahunde ariwe muntu wa mbere watangiye kotsa brochette agashyiraho n’ikirungu. Iyi ngo akaba ariyo mpamvu yatumye Santire ya Rukomo itangira kumenyekana mu bijyanye no kotsa akaboga karyoshye.

Inyubako Nyirabahunde yakoreragamo

Ati « Unyibukije akantu tumwibukiraho, Nyirabahunde niwe mu ntu watangiye kutwokereza brochette agashyiraho n’ikirungu. Ni ubwa mbere twari tubibonye maze dutangira kuhayoboka koko, gusa ntituzi aho yari yarabivanye ariko yari yarize »

Undi mugabo witwa Tadeyo ucururiza muri santire ya Rukomo, avuga ko ikintu cyatumye brouchette yo mu Rukomo ikundwa, ngo nuko bakundaga kubaga amatungo meza kandi ashishe noneho umuntu uyirebye imanitse ikamutera ubusambo.

Ati «  Babagaga amatungo meza ihene ishishe imeze neza, ku buryo uyibonye yumva ko yayirira icyo »

Umukazana wa Nyirabahunde kuri ubu usigaye uba no mu mazu nyirabukwe, avuga ko uyu mukecuru yarangwaga no kotsa brochette akayihisha ikamara igihe kirekire bitandukanye n’iby’ubu.

Aba ngo ntibazibagirwa brochette zo kwa Nyirabahunde

Ati «  kera mabukwe yotsaga brochette ubundi akayihisha yamaraga nk’iminota 30 ariko kuri ubu usanga zokeje bagahita baguhereza zitanahiye »Uyu mukecuru Nyirabahunde ufatwa nka moteri y’uburyohe bwa brochette yo mu rukomo, uretse kuba yarotsaga yari afute n’amacumbi yacumbikiragamo abantu yaba abaje kwishimisha n’abashaka kuruhuka mu buryo busanzwe.

Gusa kuri ubu santire ya Rukomo irakemangwa
Nubwo iyi santire igifite ibisigisigi byo kugira brochette nziza, si rimwe cyangwa kabiri bivuzwe ko iyo santire abayikoreramo batita ku isuku y’ibyo bakora uko bikwiye, uretse n’ibyo usanga n’uburyo abashaka abakiriya babikoramo  ngo ni uburyo butanoze gusa aba basaza twanganiriye bavuga ko umwimerere wa brochette ya Rukomo ukiharangwa.

Nkurunziza Pacifique/touchrwanda.com

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU