Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 11 Gashyantare 2017 abahanzi nyarwanda barimo King James, Riderman ndetse na The Ben bataramiye abaturage batuye mu karere ka Huye mu gitaramo cyateguwe na Airtel muri gahunda nshya yabo yiswe Tera Sitori.

Ku isaha ya saa munani nibwo ibirori byari bitangiye aho Mc Tino yashyushyaga abantu ndetse bagahabwa n’ibihembo bitandukanye, ari nako Phil Peter avangavanga imiziki.

Umuhanzi King James niwe wabimburiye abandi kuza ku rubyiniro maze yinjirira mu ndirimbo ze zirimo Rasta, Ibare n’izindi zitandukanye maze abaturage bacinya akadiho karahava.

 

 

Umuraperi Riderman niwe wakurikiye ku rubyiniro maze aza aririmba indirimbo ze zirimo Abanyabirori, Holo, Gooms n’izindi nyinshi, akajya acishamo akanabyinira abakunzi be muri izo ndirimbo ze zitandukanye.

 

The Ben wari utegerejwe na benshi niwe wakurikiye ku rubyiniro yinjirira mu ndirimbo ye yise Ko nahindutse, akurikizaho Ntacyadutanya yakoranye na Prisicillah akomeza aririmba Amahirwe ya Nyuma, Roho Yanjye n’izindi nyinshi.

Umuraperi Bull Dog na Green P bamusanze ku rubyiniriro maze baririmbana indirimbo bakoranye kera harimo nka Kwicuma, Imfubyi n’izindi, nyuma yaho The Ben yakomeje gushimisha abakunzi be mu ndirimbo zitandukanye maze asoreza ku ndirimbo  ye ikunzwe cyane ariyo Habibi.

Aba bahanzi basoreje mu ndirimbo yitwa Tera Sitori bakoranye, ari nayo nyamukuru y’iyi gahunda yateguwe na Airtel.

Amwe mu mafoto yaranze iki gitaramo

Umukobwa wiga ku Nyundo ufite impano yatangaje benshi

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU