Abantu bane bari mu mukino wo kunyerera kuri ‘neige’ bita ‘ski’, bahitanywe n’ibibuye by’urubura (neige) byaturutse mu misozi ya Alps mu gace ka Tignes, hafi y’imbibi n’Ubutaliyani.

Alpes
Ibibuye by’urubura byahitanye Abafaransa 4 mu misozi ya Alps

Abapolisi begereye iyi misozi n’aho abo bantu bari bari babwiye foxnews.com dukesha iyi nkuru ko abantu bane bahitanywe n’ibyo bisate by’urubura byagautse ku misozi, bose bakaba bari Abafaransa.

bavuze kandi ko ngo hari impungenge nyinshi kandi ko hari n’ibindi bishobora gusenyuka bikagwa. Abashinzwe gutabara barokoye abantu babiri ari bazima munsi y’ibisate bya ‘neige’. Ariko ngo hari abandi batatu batari baboneke irengero. Iryo sanganya ryabereye hejuru mu misozi kuri metero zirenga ibihumbi 2100.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU