Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Gashyantare mu Rwanda hasojwe icyumweru cyahariwe ku rwanya ruswa mu nkiko, Icyumweru cyari cyaratangijwe guhera ku i tariki ya 6 Gashyantare cyiza gusozwa n’urugendo rwa maguru rwahagurutse ku cyicaro cy’urukiko rw’Ikirenga ku Kimihurura rugana kuri Petit stade i Remera rwitabiriwe n’abayobozi banyuranye bafite ubutabera mu nshingano.

Nkuko insanganyamatsiko y’uyu mwaka yagiraga iti “Uburenganzira ntibugurwa dufatanye guca ruswa” nibyo byagarukwagaho na buri wese mu bitabiriye uru rugendo rwo gusoza icyumweru cyahariwe mu kurandura ruswa mu nkiko z’u Rwanda.

Uyu muhango ukaba witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Vice Mayor w’umujyi wa Kigali Bisabiza Parfait,  Ingabire Marie Immaculée impirimbanyi mu kurwanya ruswa n’akarengane akaba n’Umuyobozi wa Transparence International Rwanda ndetse na Perezida w’Urukiko rw’ikirenga mu Rwanda akaba na Perezida w’Inama nkuru y’Ubucamanza, Professor Sam Rugege wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango.

Urugendo rukaba rwatangiriye ku cyicaro cy’Urukiko rw’Ikirenga ku Kimihurura aho bahahagurutse berekeza muri Stade ntoya i Remera.

Muri uyu muhango umuyobozi w’urukiko rw’Ikirenga Prof Sam Rugege yakanguriye abagana inkiko kumenya ndetse no kuzirikana ko ubutabera ari uburenganzira bwabo mu Rwanda butagurwa.

Ruswa mu nkiko
Prof Sam Rugege umuyobozi w’urukiko rw’Ikirenga

Prof Sam Rugege yagize ati: “ Hari amafaranga agenda kuri serivisi zimwe na zimwe nk’amagarama, amafaranga agenda muri fotokopi ariko ayo yo ateganyijwe mu itegeko… Abantu bagomba kwirinda aba babeshya bagamije kubaka ruswa kuko ari igihombo kubayitanga no ku gihugu.

Yagarutse nanone kurundi ruhande rw’abantu batajya bakira gutsindwa bumva iteka impamvu batsinzwe ari uko uwo baburanaga hari uko yabigenje mu rukiko.

kurwanya ruswa mu nkiko
Mu rugendo rwo guca ruswa mu nkiko
kurwanya ruswa mu nkiko
Ingabire Marie Immaculee wambaye umupira w’umuhondo, ibumoso bwe Prof Sam Rugege mu rugendo rwo kwamagana ruswa
kurwanya ruswa mu nkiko
Uyu muhango ukaba wari witabiriwe n’abagize inzego zinyuranye z’inkiko
“Turwanye ruswa!!”
kurwanya ruswa mu nkiko
Umusizi Bizimungu Marcel ati “Turinde igihango mu gutakaza ibanga”

kurwanya ruswa mu nkiko mu Rwanda

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU