Minisitiri w’Intebe Anastaze Murekezi aributsa abayobozi b’idini rya ADEPR gushyira hamwe, bakicara bakanoza ibyo batumvikanyeho kandi bakiyambaza umwuka wera akababa hafi.

ADEPR

Ibi bibaye nyuma y’umwuka utari mwiza umaze igihe kitari gito wumvikana muri iri torero ndetse rikaza no gucikamo ibice, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yavuze ko leta y’u Rwanda igira inama iri dini ku byo batumvikanyeho bagomba kwicarana bakabikemura, byongeye kandi bakiyambaza umwuka wera akabafasha akababa hafi.

Yagize ati:”Guverinoma y’u Rwanda irabagira inama muri ibi bikurikira: Muzakomeze guharanira ubumwe muri ADEPR nimugira ikindi cyose mutumvikanaho nkuko mumaze kubigira umuco, mujye mwicarana mubiganireho maze mubikemure nk’abakiristu mujye muhora mwiyambaza umwuka wera kugira ngo ababe hafi,  mujye mukomeza gushyigikira gahunda za leta zigamije guteza imbere imibereho y’abaturage kandi vuba.”

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yakomeje ahumuriza idini rya ADEPR ku bibazo bimaze iminsi bivugwa by’abantu baterwa bari mu nsengero bakagirirwa nabi  ko  Reta y’u Rwanda yiyemeje kubihagarika.

Ubu bugizi bwa nabi buherutse kuba muri ADEPR bwabaye mu ijoro ryo ku wa Kane tariki 2 Gashyantare 2017, aho abantu bataramenyekana bitwaje intwaro gakondo bateye abayoboke ba ADEPR yo muri Paruwasi ya Taba mu karere ka Huye batemagura abakirisitu barindwi ubwo bari mu masengesho.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU