Knowless Butera ugarukanye indimbo nshya muri uyu mwaka 2017, atangaza ko igihe yari mu kiruhuko abakunzi be bamwandikiraga ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bamubwira ko bamukumbuye birangira avanyemo igitekerezo cy’ imvano y’indirimbo ye.

Imvano y’indirimbo ya Knowless Butera “Ujya unkumbura”

Knowless avuga ko igihe yari mu kiruhuko yagiye yakira ubutumwa(SMS) butandukanye kuri Whatsapp, Instagram no kuri e-mail aza gukuramo igitekerezo ahimba iyi ndirimbo ayihimbiye afana be. Avuga ko aribwo yumvise uburyo urukundo ruryana.

Yagize ati “Nagiye nakira ubutumwa bwinshi igihe nari mu kiruhuko, nibwo numvise uburyo urukumbuzi   ruryana.”

Mu biganiro bitandukanye akomeje akorera ku maradiyo atandukanye amenyekanisha   iyi ndirimbo “Ujya unkumbura” Butera avuga ko iyi ndirimbo yayikoreye abafana be kuko igitekerezo ndetse n’amagambo amwe yayakuye muri ubu butumwa bugufi yagiye yakira.

Abajijwe uko abona urugero bagenzi be b’abategarugori bagezeho magingo aya nk’umuhanzi wamaze kubaka izina kubera ibihembo bitandukanye yagiye ahabwa hari na Guma guma kandi agatumirwa mu bihembo bikomeye hanze y’u Rwanda avuga ko kugeza ubu ari byiza.

Inama agira abahanzi b’abategarugori bagomba kurangwa n’umurava ntibacike intege bakima amatwi ababaca intege. Knowless agira inama bagenzi be kwima amatwi ababaca intege bakabafata nk’abanyarwenya we yita aba Comedians.

Yanditswe na Nsanzimana Germain

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU