Itangwa ry’ibihembo bya Grammy Awards biri mu birori byitabirwa cyane muri leta zunze ubumwe z’Amerika bitewe nuko ibyamamare bitandukanye biba byiteguye kwegukana ibihembo binyuranye abandi ugasanga baje kureba uko bari buririmbe abandi bagaragaza imyambarire idasanzwe.
Ibi birori byabereye i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bikaba byari bibaye ku nshuro yabyo ya 59.
Ibi birori byaranzwe n’imyambarire idasanzwe haba mu bahanzi ndetse no mu byamamare bitandukanye
Bamwe mu bahanzi begukanye ibihembo bitandukanye, abandi bataha amara masa,Beyonce utwite impanga yatunguye benshi ubwo yaririmbaga mu gihe benshi bacyekaga ko ashobora kutaza kuririmba, Adele nawe atungura benshi kubw’ibihembo bitanu yegukanye.
Aya ni amwe mu mafoto agaragaraza imyambarire y’ibyamamare yaranze ibi birori bya Grammy Awards 2017