Mu gihe mu bihe byashize wasangaga urwego rw’abunzi rugenda rwakira ibibazo birimo ugushinja ibyaha, kuri ubu Minisiteri y’Ubutabera iratangaza ko urwego rw’abunzi rutagifite inshinga zo kwakira imanza nshinjabyaha.

Kalihangabo Isabelle Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera
Kalihangabo Isabelle Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera Kalihangabo Isabelle, avuga ko kugeza ubu itegeko ry’abunzi ryahindutse, aho imanza zisaba gushinja ibyaha zitakibarizwa mu nshingano z’uru rwego.

Yagize ati”Ibyo ngibyo byarangije gukemuka, ibibazo bijyanye n’inshinjabyaha birimo nk’icyo wari uvuze cy’ubujura,  kubera yuko bo badafunga, itegeko ryarahindutse ubu ngubu mu bubasha abunzi bafite ntabwo bukirimo kuburanisha ibibazo bijyanye n’inshinjabyaha, ibyo bijya mu nkiko zisanzwe bimaze kugenzwa n’ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha”.

Madam Kalihangabo Isabelle akomeza avuga ko yaba umuntu wibwe ikaramu cyangwa igi ibyo bibazo bigomba kujya mu nkiko.

Ati:”N’uwibwe ikaramu cyangwa igi agiye gukurikiranwa byose bishyirwa mu nkiko nkuko biteganywa n’amategeko, mu byukuri twasanze umurimo w’abunzi  ari ukunga  ntabwo ari uguca imanza kandi guca imanza ibyaha biri mu bubasha bwa leta”.

Kugeza ubu ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko umwaka ushize ibibazo bigera kuri 90% byakiriwe n’urwego rw’abunzi, ngo babashije kubikemura. Madamu Isabelle Kalihangabo avuga ko hari inzego zitandukanye zagiye zifasha Minisiteri y’Ubutabera, harimo Ishyirahamwe Nyarwanda rigamije Iterambere Rirambye (RISD) ndetse n’ambasade y’Ubuholande mu Rwanda.

Vasco Rodriguez umukozi mu ishami ry’ubutabera muri ambasade y’Ubuholande
Vasco Rodriguez umukozi mu ishami ry’ubutabera muri ambasade y’Ubuholande

Vasco Rodriguez umukozi mu ishami ry’ubutabera muri ambasade y’Ubuholande, avuga ko Ubuholande bwagiye bufasha u Rwanda mu bice bitatu harimo n’ubutabera.

Yagize ati:”Nyuma ya Jenoside imyaka irenga 20 twatangiye gukorana n’u Rwanda mu nikorwa bitandukanye, harimo ibikorwa Remezo, ubuhinzi n’ubutabera”.

Yakomeje Avuga ko leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu guhuza abantu ndetse ko hagikenewe n’imbaraga zo guhuza abantu batandukanye yaba abana abagore abakene imiryango yatandukanye, ikindi kandi ngo abunzi bakeneye gushyirwamo imbara zidasanzwe harimo gukomeza kubahugura n’ibindi.

Kugeza ubu urwego rw’abunzi, ni urwego rwashyizweho na leta rugamije guca amakimbiriranye mu murwango nyarwanda, uru rwego rukaba rukora ibikorwa byo kunga mu buryo bw’ubukorerabushake nta gihembo uretse kuba bahabwa ibyangombwa nkenerwa mu kazi kabo bashinzwe.

Nkurunziza Pacifique/touchrwanda.com

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU