Iradukunda Elsa, umukobwa waraye wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2017 biranugwanugwa ko ashobora kuba yahawe imodoka itari iya nyayo, ugeraranyije niyo yari agenewe.

Iradukunda Elsa, Nyampina w'u Rwanda 2017
Iradukunda Elsa, Nyampina w’u Rwanda 2017

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 26 Gashyantare nibwo Elsa yegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2017 ahize bagenzi be 15 bari bahanganye.

Mu bihembo biba bigenewe nyampinga w’u Rwanda harimo imodoka y’agaciro ka miliyoni 15, ndetse n’umushahara w’ibihumbi 800,000 by’amafaranga y’u Rwanda azajya ahembwa buri kwezi mu gihe kingana n’umwaka.

Iyi niyo modoka Iradukunda Elsa yahawe
Iyi niyo modoka Iradukunda Elsa yahawe

Ubwo uyu mukobwa yahembwaga imodoka ye byateye urujijo rudasanzwe, bitewe nuko imodoka yamurikiwe abanyamakuru atariyo yahawe.

Imodoka Elsa yahawe
Imodoka Elsa yahawe yari yaburiwe imfunguzo, benshi batangira guhwihwisa ko yatuburiwe
Imodoka y’umutuku niyo yari yerekanywe nk’igihembo kizahabwa Miss Rwanda 2017, gusa siyo yatanzwe

Mu kiganiro abategura nyampinga w’u Rwanda bagiranye n’abanyamakuru berekanye imodoka itukura nshyashya, bavuga ko ariyo izahabwa nyampinga w’u Rwanda 2017 ndetse banatangaza agaciro ifite kangana na miliyoni 15, gusa imodoka nyampinga yaraye ahawe ntaho ihuriye n’iyerekanywe, dore ko bamuhaye imodoka y’umweru ndetse agaciro kayo kakaba katazwi.

Iyi modoka nyampinga yari guhabwa, siyo yahawe
Imodoka nyampinga yari guhabwa, siyo yahawe

Ibi kandi bishobora kuba bifitanye isano n’ibura ry’imfunguzo z’iyi modoka zabaye ingorabahizi kugira ngo ziboneke, benshi bati baramutuburiye.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU