Itsinda rya Urban Boyz ni rimwe mu matsinda akomeye hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo usanga bayirahira, iri tsinda kandi riherutse kwegukana igikombe cya PGGSS6.

Aba basore bari mu bantu bakunzwe n’ingeri zose haba abana, urubyiruko, abagore n’ abagabo yewe n’abasheshakanguhe rimwe na rimwe hari igihe usanga nabo baririmba indirimbo ziri tsinda.

Urban Boyz bari mu bahanzi nyarwanda batigeze bahisha ibyurukundo rwabo, nubwo abakobwa bakundanye mbere ataribo bari kumwe ubu.

Urban Boyz n'abakunzi babo
Urban Boyz n’abakunzi babo

Kuva kera wasangaga batajya bagira ipfunwe ryo gushyira hanze abakunzi babo, aho twavuga nko mu ndirimbo yabo ya kera yitwa Umwanzuro, mu mashusho yayo harimo abakunzi babo buri wese ari kumwe nuwe.

Kugeza nubu ntago bahwema kwerekana abakunzi babo ndetse bamwe bakaba bitegura kurushinga vubaha nkuko babyihamiriza.

Aya ni amwe mu mafoto y’aba basore n’abakunzi babo mu bihe bitandukanye.

Nizzo na Yvette

Uyu ni umwe mu basore bagize iri tsinda benshi bamuzi nka Kaboss akaba akundana n’umukobwa witwa Umulisa Yvette.

Nizzo na Yvette Nizzo na Yvette Nizzo na Yvette Nizzo na Yvette Nizzo na Yvette

Safi na Parfine

Safi Madiba nawe ni umwe mu nkingi za mwamba muri iri tsinda, akundana n’umukobwa witwa Parfine.

Safi na Parfine Safi na Parfine Safi na Parfine Safi na Parfine Safi na Parfine

Humble Jizzo na Amy Blauman

Manzi James wamenyekanye nka Humble Jizzo nawe ni umwe mu bagize Urban Boyz, akaba akundana n’umukobwa w’ umunyamerikakazi witwa Amy Blauman Ndetse ku munsi w’abakundana(St Valantin) uyu musore akaba yaramwambitse impeta ihamya urukundo amukunda ndetse igaragaza ko yambariye kurushinga bakabana nk’umugore n’umugabo.

Humble Jizzo na Amy Blauman Humble Jizzo na Amy Blauman Humble Jizzo na Amy Blauman Humble Jizzo na Amy Blauman Humble Jizzo na Amy Blauman Humble Jizzo na Amy Blauman

Urban Boyz baherutse gushyira hanze indirimbo nshya yabo yitwa Adam na Eva ndetse n’amashusho yayo ari bugufi.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU