Ku munsi w’ejo tariki ya 21 Gashyantare 2017, ikipe ya APR FC yari yakinnye n’ikipe y’Amagaju mu mikino ya shampiyona y’u Rwanda, aho APR FC yariri gukina ikirarane cy’umunsi wa 16 wa shampiyona itakinnye, umutoza Jimmy Mulisa avuga ko ikibuga bakiniyeho cyari kigoranye.

APR FC yanganyije n'AMAGAJU

Uyu mukino warangiye amakipe yombi anganya ubusa k’ubusa habuze nimwe ireba mu izamu ry’iyindi, ibi bikaba byarahise bigabanya amahirwe y’ikipe ya APR FC yo kwicara ku mwanya wa mbere.

Nyuma y’umukino umutoza wa APR FC, Jimmy Mulisa yatangaje ko bagerageje gusa ikibuga cy’amagaju kikaba cyarabazonze cyane.

Jimmy Mulisa ati "Ikibuga twakiniyeho kiragoranye"

Yagize ati “Twagerageje gukina umukino wo gutera imipira miremire kubera ikibuga cyari kigoranye, gusa birangira byanze, gusa tugiye gupanga neza imikino iri mbere kugirango tuzabashe kwegukana amanota atatu.”

APR FC kugeza nubu iracyari mu ntara y’amajyepfo aho itegereje kuzahura n’ikipe ya Mukura VS iwayo ku kibuga cya Huye.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU