Umubare w’abana benshi bakomeje gushyira ubuzima bwabo mu kaga bagerageza kwimuka bagana ku mugabane w’uburayi, bambuka inyanja ya Mediterane bikabaviramo gufatwa ku ngufu bikomyeye.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe guharanira uburenganzira bw’abana UNICEF, ritangaza ko abana 26 000 umwaka ushije bambutse inyanja ya Mediterane berekeza i Burayi bonyine nta babyeyi babo bari hamwe cyangwa ababarera.
Uyu mubare ukaba ugaragaza ko umwaka ushije ari ubwikube kabiri bw’abana bagerageje kwambuka barekeza i Burayi muri 2015.
BBC ivuga ko muri iki kegeranyo UNICEF igaragaza ko aba bana bahohoterwa n’ubwo batabigaragariza inzego za polisi ku mpamvu yo gutinya ko babagarura muri Libya.
Yanditswe na Nsanzimana Germain