Umuryango w’Abibumbye urashishikariza amashyaka atumva ibintu kimwe mu gihugu cy’u Burundi kimaze imyaka irenga ibiri mu bibazo bya Politike kwitabira ibiganiro bakicara bagasasa inzobe bagakemura ibibazo byabo.Burundi

Akanama ko kubungabunga umutekano muri Loni, umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Antonio Guterres yagize ati: “Ndahamagarira abarundi gushyira inyungu z’igihugu cyabo hejuru y’inyungu bwite zabo ndetse bakabikora mu mahoro nta mananiza bakabishyiraho umutima mu biganiro bibahuza mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba.”

Perezida w’igihugu cy’u Burundi Pierre Nkurunziza mu minsi ishize aherutse gutangaza ko atazigera yitabira ibiganiro bizayoborwa n’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba.

Leta y’u Burundi ikaba ivuga ko Loni ifite ukubogama muri ibi biganiro, Ikaba yarasabye Loni ko yabahindurira ikabakuriraho umujyanama muri ibi biganiro Benomar Jamal ko batazasubira mu biganiro mu gihe agihari. Mu gihe amashyaka yishyize hamwe ya CNARED yifuza ko bakomezanya.

Gusa Guterres akaba yaraburiye Pierre Nkurunziza ko imigambi arimo yo gushaka kongera kwiyamamariza indi manda ya Kane bishobora kutamugwa amahoro.

Mu gihugu cy’u Burundi harabarurwa abaturage bagera ku 378 000 bahunze ibyabo bakagana iyubuhungiro ndetse ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi rikaba ritangaza ko uyu mwaka wa 2017 uyu mubare ushobora kuzamuka ukagera ku 500 000 bahunga igihugu cyabo cy’u Burundi.

 

 

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU