Minisitiri w‘Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka aranenga ababyeyi baha abashoferi abana babo bakabajyana ku ishuri, ntibakurikirane uburere bw’abo bana bikabaviramo kujya mu ngeso mbi.

Minisitiri Kaboneka

Ibi yabitangaje mu mpera z’icyumweru gishize mu nteko rusange y’akarere ka kicukiro, Minisiti Francis Kaboneka yavuze ko ababyeyi baha abashoferi abana babo ugasanga nta makuru bafite y’aho abana babo bari iki kikaba kimwe mu bintu bituma abana bishora mu ngeso zitari nziza.

Yagize ati”Abenshi (abana) barajya muri ibyo bikorwa araza akakubwira ukamuha amafaranga rimwe ukamuha n’imodoka imugeza aho imugeza utanagiyeyo wayihaye umushoferi, ntuzi iyo agiye nturibukurikirane ngo agiye mu biki, nyamara urwo nirwo Rwanda rw’ejo, nibo twifuza ko baba bari muri iyo myanya nibo twifuza ko baba bicaye muri iyi nteko biga bafata ibibazo bashaka ibisubizo by’ibibazo turimo tuvuga. Aho bakorera ni iwacu urahayobora urahaturiye uravuga rikijyana ukumva bitakureba”

Uretse ubu butumwa bwo kuba ababyeyi batita ku bana babo baba bagiye ku ishuri  bagaharwa abashoferi, hari n’ikibazo cy’umutekano wo mu  muhanda aho abashoferi batendeka abana benshi badahuye n’umubare wagenewe kugenda mu modoka. urugero ni urw’imodoka  modoka itwara abanyeshuri ifite icyapa kiyiranga RAA 879 J yafatiwe mu muhanda wa Vunga – Musanze yarengeje umubare w’abanyeshuri batanu kubo isanzwe yemerewe gutwara, ndetse nta n’icyangombwa cy’uko imeze neza ifite, gisanzwe gitangwa n’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe gupima ubuziranenge bw’ibinyabiziga rizwi nka Controle technique.

Nkurunziza Pacifique/touchrwanda.com

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU