Iki  cyumweru kirangiye cyaranzwe n’udushya twinshi tunyuranye haba mu myidagaduro ndetse no mu mikino hose habayemo ibikorwa bidasanzwe binyuranye.

Udushya n'udukoryo byaranze icyumweru

Mu mpera z’iki cyumweru igikorwa gikomeye cyavuzwe cyane ni amatora yo gutora nyampinga w’u Rwanda 2017, iki gikorwa kikaba cyari cyahuruje imbaga y’abantu bavuye imihanda yose.

Iradukunda Elsa niwe mukobwa wagukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2017 ahize bagenzi be 15 bari bahanganye maze yaka ikamba Mutesi Jolly wari uyimaranye umwaka wose.

Utu ni tumwe mu dushya twabayeho muri iki cyumweru mu myidagaduro ndetse n’imikino twagaragaye mu binyamakuru bitandukanye byandikira hano mu Rwanda.

IMYIDAGADURO

Iradukunda Elsa yegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2017

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 25 Gashyantare 2017, mu mahema ya Camp Kigali, Iradukunda Elsa yegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2017 asimbura Mutesi Jolly.

Iradukunda Elsa, Miss Rwanda 2017

Iradukunda Elsa, Miss Rwanda 2017

Miss Rwanda 2017, Elsa Iradukunda

Christine Kamau yataramiye abanyarwanda

Umuhanzikazi wo muri Kenya ufite ubuhanga buhanitse bwo kuvuza umwirongi wa kizungu yakoreye igitaramo hano mu Rwanda mu mujyi wa Kigali muri Serena Hotel.

Christine Kamau yataramiye abanyarwanda

Christine Kamau yataramiye abanyarwanda

Priscillah yahakanye iby’urukundo rwe na Lick Lick

Umuhanzikazi Priscillah byavugwaga ko ashobora kuba asigaye yibanira na Producer Lick Lick gusa yabiteye utwatsi neza neza.

Priscillah yahakanye iby’urukundo rwe na Lick Lick

Tito Rutaremara yaganiriye n’abakobwa 15 bahataniraga kuba Nyampinga w’u Rwanda 2017

Senateri Tito Rutaremara yasuye ba nyampinga bose mu mwiherero maze abaha ubutumwa butandukanye

Tito Rutaremara yaganiriye n’abakobwa 15 bahataniraga kuba Nyampinga w’u Rwanda 2017

 

Nkusi Arthur, Seburikoko, na Ben Nganji bataramiye abaturage bi Huye

Abanyarwenya batatu berekanye impano zabo zidasanzwe imbere y’abaturage batuye mu karere ka Huye bakurirwa ingofero.

Nkusi Arthur, Seburikoko, na Ben Nganji bataramiye abaturage bi Huye

Humble Jizzo ati ubukwe bwanjye ni mukwa 12

Umuririmbyi ubarizwa mu itsinda rya Urban Boyz yatangaje ko we n’umukunzi we w’umunyamerikazi bazakora ubukwe mu kwezi k’Ukuboza 2017.

Humble Jizzo yambitse impeta umukunzi we

IMIKINO

Gianni Infantino perezida wa FIFA yaje mu Rwanda

Perezida wa FIFA, Gianni Infantino yakoreye uruzinduko mu gihugu cy’u Rwanda aho yaje gushyira ibuye ry’ifatizo kuri hoteli y’inyenyeri 4 y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa.

Gianni Infantino perezida wa FIFA yaje mu Rwanda

Rayon Sport yanganyije Police FC

Ikipe ya Rayon Sport yanganyije n’ikipe ya Police FC ibitego bibiri kuri bibiri mu mikino ya shampiyona.

Rayon Sport inganyije na Police FC mu mukino perezida wa FIFA Gianni Infantino yarebye-AMAFOTO

Rwatubyaye Abdul yemerewe kujya mu ikipe ashaka

Rwatubyaye Abdul wari waraburiwe irengero, nyuma yo kugaruka mu Rwanda, ikipe ya APR FC yari yaramwimye urwandiko rumwemerera kujya mu yindi kipe, gusa APR FC yamurekuye ku mugaragaro imuha uburenganzira bwo kujya mu ikipe ashaka.

Image result for Rwatubyaye Abdul

APR FC yatsinze Mukura ibitego 3-2

Ikipe ya APR FC yatsindiye Mukura Vs iwayo ibitego bitatu kuri bibiri.

APR FC itsinze Mukura VS

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU