Perezida Robert Mugabe w’igihugu cya Zimbabwe umu  Perezida  ukiri kuyobora ushaje kurusha abandi bose bakiri ku mirimo, akaba kuva aho yagiriye ku butegetsi ataracaga uwaka n’abayoboye Amerika bose kuri uyu munsi yatangaje ko abantu bagakwiye gutuza Trump akerekana icyo ashoboye amushyigikiye.

Robert Mugabe

Ibi yabitangaje nyuma yaho Trump ashyiriyeho ingamba zivuga ko ‘Amerika iba iy’abanyamerika’ Mugabe nawe yabishimangiye avuga ko ‘Zimbabwe igomba kuba iya Abanyazimbabwe’

Perezida Trump wa Leta zunze ubumwe z’Amerika nyuma yaho ashyiriyeho ingamba zo gukumira abimukira agamije ko Amerika igomba kuba iya banyamerika urukiko rukabitera utwatsi yagiye agarukwa mu majwi n’ibitangazamakuru bitandukanye.

Ubutegetsi bwa Zimbabwe bwagiye bushinja leta zunze ubumwe z’Amerika kuba ziri nyuma y’igwa ry’ubukungu bw’iki gihugu.

Gusa kurubu Mugabe akaba ashimishijwe cyane n’ubutegetsi bwa Trump, Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru yagize ati: “Natunguwe n’itorwa rye, ariko sinifuzaga ko madamu Clintoni yatsinda kuko yari kuzana imyanzuro itari myiza na gato.”

Yakomeje agira ati: “Umubare mwinshi wabo ayobora baramushyigikiye ntibashaka impinduka, akaba yaramusimbuye mu buryo bwemewe, nanjye ubwanjye nemera.”

Perezida Mugabe akaba ku munsi w’ejo wo kuwa Kabiri 21 Gashyantare nibwo azuzuza imyaka 93 y’amavuko mucyumweru gishize ishyaka rye rya Zanu-PF rikaba ryaramutanzeho umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu azaba umwaka utaha.

Trump ubwo yari akiri kwiyamamaza akaba yaratangaje ko naramuka atowe bimwe mu byingenzi azakora naramuka atowe ari uguhangana n’abayobozi b’Afurika babanyagitugu banze kurekura ubutegetsi na Mugabe arimo.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU