Kuri uyu wa kane tariki ya 23 Gashyantare 2017, muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda ishami rya Huye hamuritswe icyumba cy’ikoranabuhanga gishya kije kunganira ibindi byumba byari bihasanzwe.

Muri Kaminuza ya Huye bagejejweho ikoranabuhanga ry’akataraboneka.

Muri Kaminuza ya Huye bagejejweho ikoranabuhanga ry’akataraboneka.

Ku bufatanye na K Lab hamwe na sosiyete y’itumanaho ya Airtel, bafunguwe iki cyumba ku mugaragaro kikaba cyitwa UR Innovation Hub, kimurikirwa abanyeshuri bazajya bagikoresha mu rwego rwo kurushaho guteza imbere ikoranabuhanga.

Muri Kaminuza ya Huye bagejejweho ikoranabuhanga ry’akataraboneka.

Muri Kaminuza ya Huye bagejejweho ikoranabuhanga ry’akataraboneka.

Muri Kaminuza ya Huye bagejejweho ikoranabuhanga ry’akataraboneka.

Iki cyumba kigizwe na mudasobwa zigezweho zo mu bwoko bwa Mac, ndetse hakabamo na murandasi yihuta yatanzwe na Airtel mu rwego rwo kurushaho kwihutisha umuvuduko wa Interineti ku bazajya bakoresha izi mudasobwa.

Muri Kaminuza ya Huye bagejejweho ikoranabuhanga ry’akataraboneka.

Inama zatangiwe mu imurikwa ry’iki gikorwa harimo gukangurira abanyeshuri kwihangira imirimo itandukanye ndetse ishingiye ku ikoranabuhanga aho kugira ngo bajye bategera amaboko rubanda.

Muri Kaminuza ya Huye bagejejweho ikoranabuhanga ry’akataraboneka.
Muri Kaminuza ya Huye bagejejweho ikoranabuhanga ry’akataraboneka.Umuyobozi mukuru wa Airtel

Umwe mu banyeshuri bahagarariye abandi ku bijyanye n’ikoreshwa ry’iki cyumba gishya bahawe yabwiye Touchrwanda ko iki gikorwa kiziye igihe, ndetse kikaba kigiye kubafasha kugera kuri byinshi bari barabuze uko babigeraho harimo nko gukora ubuvumbuzi ndetse no kwihangira imirimo mishya.

Muri Kaminuza ya Huye bagejejweho ikoranabuhanga ry’akataraboneka.
Umunyeshuri wiga i Huye ashimangira akamaro k’iyi nzu y’ikoranabuhanga

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU