Bamwe mu baturage batuye mu mujyi wa Musanze baravuga ko bafite impungenge z’aho bazerekeza, nyuma y’aho hasohokeye igishushanyo mbonera cy’uyu mujyi ugomba kuvugururwa n’inyubako zigezweho.

igishushanyo mbonera
Abatuye mu nkengero z’umujyi wa Musanze na bo ngo bagenewe igishushanyo mbonera

Aba baturage bavuga ko igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Musanze kibategeka kubaka inzu badafitiye ubushobozi, ndetse ngo ubuyobozi ntiburabasobanurira amarekezo yabo, ku badafite ubwo bushobozi bujyane no gutura mu mujyi wa Musanze.

Bati ”Impungenge zo ziba zihari kubara yuko abantu ntabwo banganya ubushobozi bwo kubaka amazu aba asabwa  ajyanye n’igishushanyo mbonera cy’umujyi“

Abandi bati”Nta bushobozi dufite kubera ko dufite amikoro make, nta mafaranga hano batubwiye ko bagomba kuhanyuza umuhanda “.

Bwana Muhutangabo Joseph ushinzwe one stop center mu karere ka Musanze, avuga ko higwa ishyirwa mu bikorwa by’igishushanyo mbonera, n’abaturage badafite ubushobozi batekerejweho akumva ko nta mpungenge na zimwe zigomba kubaho.

Yagize ati: ”Gusa ntitwakirengagiza ko hari abantu bashobora kugira ibibazo  mu nkengero z’umujyi aho master Plan igeze, abo ngabo na bo batekerejweho kubera ko hariho ibindi bishushanyo byihariye bita layout plan zagiye zikorwa ahatari mu mujyi mu midugudu ku buryo abantu bazaba badafite ubushobozi, bazahabwa ingurane bakajya gutura aho bashoboye gutura naho hagejejwe ibikorwa remezo.”

Ku geza ubu umujyi wa Musanze ubarizwa mu mujyi ugomba kunganira umurwa mukuru w’u Rwanda Kigali, ni umujyi kandi uherere mu nzira yerekeza ku birunga kimwe mu byiza nyaburanga u Rwanda rwibitseho.

@pacy-nkurunziza

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU