Akenshi hari igihe turenganya rubanda ngo ntibakunda abahanzi babo, rimwe na rimwe itangazamakuru rigashyiramo ingufu z’umurengerera mu kumenyekanisha ibihangano byakozwe n’abahanzi b’Abanyarwanda ngo hubahirizwe aka wa mugani ugira uti “ijya kurisha ihera murugo” gusa kurundi ruhande twagakwiye kumenya ibyo twingingirwa kumva ni ibihangano bwoko ki?

Buravan

Burabyo Yvan imwe mu mpano Nyarwanda yigaragaje mu gihe gito benshi bakayitangarira, nyuma yaho asinyiye amasezerano na kompani ya New Level yashyize imbaraga z’umurengera mu kumenyekanisha ibihangano by’uyu muhanzi gusa bamwe bakavuga ko byinshi bakoze bibagiwe kumushakira umwimerere mu bihangano byitwa ko aribye.

Ni byo koko nta munyarwanda utaterwa ishema no kubona umunyarwanda ibikorwa bye bitera imbere gusa birababaje biteye agahinda kubona umuntu yitwa ngo ni umuhanzi nta gihangano cye agira ahubwo abantu tukajya hariya tukogagiza ngo yakoze ibintu bidasanzwe mu gihe yagira amahirwe yo kuba yagera ku rubyiniro mpuzamahanga atatinyuka ngo aririmbe bimwe mu bihangano by’abandi yiyitirira bizwi ku izina by’inshishurano.

Indirimbo yakoranye n’umuhanzi Uncle Austin izwi ku izina rya ‘Urwo ngukunda’ ifitanye isano n’indi y’itsinda Morgan Heritage ryo muri Amerika yitwa I’m coming homeinzobere mu muziki zagiye zibitunga agatoki gusa bakirinda kubizamura cyane ngo bitagaragara nkubu contre success ku mpano yari iri kuzamuka bumva ko uko azakura mu muziki azabicikaho.

ikorwa ry’amajwi ry’indirimbo This is love ni uruhurirane rw’indirimbo ebyiri imwe ya Bobby Mcferrin bafashe uburyo itangira ndetse n’umudiho w’indirimbo ya Selena Gomez izwi ku izina rya Same old love ugirango ndabeshya yaziha umwanya akazumva akampinyuza, amashusho yayo nayo akaba afite script ndetse bifitanye isano n’indirimbo ya Ne-Yo yitwa One in a million.

Mu Rwanda hari ikibazo cyo kuba hamenyekana ibyasigirijwe impano zigahera hanze ibi bikaba imvano ikomeye yo kuba umuziki nyarwanda iteka intero izahora ari “umuziki uri gutera imbere” ukibaza igihe uzaterera imbere ugaheba mu gihe abandi babanza bakareba ibyiza biri iwabo akaba aribyo baheraho mu kwamamaza igihugu cyabo mu mahanga mu Rwanda ho bakaba bakiri gutera intambwe aho ibirenge by’abandi banyuze aho gushaka inzira zabo.

Irebere isano hagati y’indirimbo ya Ne Yo ndetse n’iya Buravan

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU