Mu buzima busanzwe bwa buri munsi, guseka ni byiza kuko byongera umunezero kando bakavuga ko byongera iminsi yo kubaho, kuko bigabanya ibintubyisnhi mu binaniza umubiri wacu. Ntucikwe n’izi byendagusetsa za joriji rero kuko zisetsa uzisomye wese.

1. Joriji na Polisi

Joriji yari atwaye ibicuba byuzuyemo kanyanga mu modoka ye maze Polisi iramuhagarika

Police: Hagaragara utwereke ibintu utwayemo aho ngaho

Joriji: Nta kibazo nimurebe

Police: Nta n’isoni ugira, izi kanyanga zingana gutya uzijyanye hehe?

Joriji: eeeeeh,arongeye se kandi??????

Police: Inde wongeye??

Joriji: Ni Yesu ubushize yahinduye amazi divayi, none ahinduye n’amata yanjye kanyanga

2. Joriji n’ Umugore we

Joriji yatashye yasinze maze asanga umugore we yatetse amafi, maze aricara ngo bamuzanire ibiryo

Umugore: Cher nagutekeye ifi

Joriji: Bangutsa ndashonje

Umugore: Cher urye ugenda gake gake amahwa atakwica

Joriji: Humura nambaye inkweto nta hwa ryanyinjira

3. Joriji n’ Umumotari

Joriji yifate ahagarike umumotari amubaze ati “Niko sha kujya kwa Rubangura ni angahe?? Umumotari ati “Ni maga ane ane Boss”

Joriji ati “naho se umuntu ufite umuzigo”, Motari ati “byose ni kimwe utanga 400 kuko umuzigo tuwutwarira ubuntu.”

Joriji yitonze ati “Kuva umuzigo muwutwarira ubuntu, noneho reka nkuguhe uwushyire umuntu uri kwa Rubangura kuko n’ubundi njyewe nifitiye ubunebwe”

Ntucikwe nizi Byendagusetsa

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU