Ni nyuma y’imirwano yagiye ishyamirana ingabo zari zikiri ku ruhande rwa Perezida wa cyuye igihe wa Gambia Yahya Jammeh wari wanze kurekura ubutegetsi akaza gushyirwaho igitutu n’ingabo za karere ka Afurika y’Iburengerazuba, kuri ubu Perezida mushya Adama Barrow agiye gutangira imirimo ye ku mugaragaro.

Nyuma y’impaka ndende arashyize agiye gutangira imirimo ye ku mugaragaro

Kuri uyu wa 18 Gashyantare 2017 Ibihumbi by’abaturage byitezwe kwitabira ibirori byo gutangira ku mugaragaro imirimo   kwa Perezida mushya Adama Barrow, watsinze amatora biri buze kubera kuri Stade y’Ubwigenge iherereye mu murwa mukuru i Banjul.

Yahya Jammeh nyuma yo gushyirwaho igitutu n’amahanga yashyize ava kwizima ararekura ndetse ahita agana inzira y’ubuhungiro yerekeza mu gihugu cya Guinea Equatorial.

Gambian President Adama Barrow (28 January 2017)
Adama Barrow araza gutangira imirimo ye kuri uyu munsi

Adama Barrow abaye Perezida wa Gatatu ubayeho mu mateka y’igihugu cya Gambia akaba yijeje abaturage ba Gambia ko agiye kugarura amahoro n’ituze muri iki gihugu.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU