Perezida John Pombe Magufuli yasabye abayobozi n’abatuye Tanzania kurwanya ibiyobyabwenge, batitaye ku izina cyangwa icyo umuntu aricyo mu muhango wabaye kuri uyu 2 Rogers William Siyanga arahira.





Mu mabwiriza Perezida Dr. Magufuli yatanze yasabye abayobozi n’abanyatanzaniya muri rusange gusenyera umugozi umwe bakarwanya abanywa n’abakora umwuga wo kubicuruza batitaye ku izina, imyanya bahagarariye n’inzego babarizwamo.

Yagize ati “Ndabasaba dusenyere umugozi umwe muri uru rugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge leta ntiyakwihanganira gukomeza kugendana na byo.”

Mu itangazo ryandikiwe abanyamakuru Perezida Magufuli yakomeje avuga ko leta yiteguye gukora ibishoboka byose ishyira mu bikorwa ibyo itegeko nimero 5 ryashyizweho muri 2015 rihana rikanarwanya ibiyobyabwenge.

Bongo5 itangaza ko kugeza ubu iri tegeko riteganyijwe guhana umuntu wese ugaragayeho ikintu cyose kijyanye n’ibiyobwange, bityo akaba agomba kuharwa na ryo.

Muri Tanzania ibyamamare bitandukanye bikaba byaravuzweho kenshi kurangwa no gukoresha ibiyobyabwenge, harimo umuhanzikazi uririmba indirimbo zihimbaza Imana, Rose Muhando bikaba bivugwa ko Diamond na we ashyirwa ku rutonde .



Yanditswe na Nsanzimana Germain

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU