Mu gihe mu bihugu hafi ya byose byo ku isi usanga baririmba ngo urubyiruko niyo mizero y’ejo hazaza, umuyobozi wa polisi y’u Rwanda IGP Gasana aravuga ko imyitwarire y’ urubyiruko rw’u Rwanda iteye inkeke kubera inzoga z’inkorano, ubusinzi ubusambanyi mu rubyiruko ikibazo gikomeye.

Ubusinzi ubusambanyi mu rubyiruko, ikibazo gikomeye ku iterambere ry’ejo hazaza

Nkuko yabigaragaje mu nteko rusange y’akarere ka Kicukiro IGP Gasana Emmanuel yavuze ko hari ikibazo mu rubyiruko cyo kuba imibare y’abishora mu biyobyabwenge igenda yiyongera, bityo ngo hakaba hashobora kuvuka ikibazo gikomeye mu bayobozi b’ejo hazaza h’igihugu agasaba buri umwe kubigira ibye mu gukumira urubyiruko ruri kwishora muri ayo mabi.

Yagize ati:”Iyo urebye urubyiruko rwacu rurimo kwangirika, urubyiruko rwacu rurankwa inzoga z’inkorano, barajya mu nzoga imyaka itaragera baranywa ibiyobyabwenge n’ibisindisha byinshi, baranywa urumogi, bayobozi muri hano baturage ba Kicukiro tutarebye neza abana bacu baducika nta bayobozi dufite inyuma yacu  badukurikira, umwana w’imyaka 14 aba ari umusinzi mu kabari …it is a very serious matter  ni ikintu mukwiye kumva twese tukacyitaho  kuko ntabwo wavuga ngo umwana wanjye yarananiye, ni ibintu bibi cyane ntabwo dukwiye kugira generation crisis muri aba bana bari inyuma yacu  ni ibintu bibabaje tugomba kubivugira imbere yanyu…”.

IGP Gasana akomeza avuga ko hatabaye urubyiruko ibyakozwe byose byatakara harimo umuco n’indangagaciro ndetse n’ibindi byiza byagezweho.

Bwana Francis Kaboneka Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu avuga ko ibikorwa byose byakozwe, kurera abana ngo sibyo byananirana.

Yagize ati: Ni IGP wabivuze avuga kurengwa, twakira dute ririya vumbi twabona dute iriya mihanda ariyo ikomeye, twarangiza tukananirwa kurera abana bacu  bakicwa n’ibiyobyabwenge? aba bana IGP yavugaga bafatiwe mu mazu si abari baturutse Nyamasheke si abari baturutse Tanzaniya si abari baturutse Uganda cyangwa Kenya ni abana banyu ni abana bacu, nyamara ibyo bikorwa birimo bikorwa nibo biteganyirijwe  ni na bo twakabaye dutoza kubirinda kubishingiraho batera indi ntambwe none barajya mu biyobyabwenge turi ababyeyi tureba none se ibi bikorwa turakora iby’iki niba abana batekereza gutyo  bizamara iki?”

Minisitiri kaboneka yakomeje yibutsa abayobozi gukurikirana imyitwarire y’urubyiruko ngo kuko ibyo bakora batabikorera mu kirere.

ikibazo cy’urubyiriko rwishora mu biyobyabwenge ni ikibazo gikomeje gufata indi ntera, ibi kandi bikagendana n’ibiyobyabwenge byirwa bifatwa byinjira mu Rwanda.

kugeza ubu polisi y’u Rwanda ivuga ko nibura buri mwaka yakira amadosiye y’ibyaha agera ku bihumbi 20 muri rusange. polisi ikavuga ko aya madosiye akabije.

Nkurunziza pacifique/touchrwanda.com

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU