Nyuma yaho byari byitezwe ko urukiko ruri bushyire mu bikorwa rukemeza itegeko rya Perezida rigendanye no gukumira abimukira, Ubutabera bwo muri Amerika bwanzuye ko hatagomba gukumira abimukira ndetse n’impunzi zigana muri Amerika baturuka mu bihugu 7 byarebwaga n’iri tegeko.

Ubutabera bwo muri Amerika bwakuriye inzira ku murima Trump

 

Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Donald Trump akimara kumva iki cyemezo cy’urukiko cyafashwe n’abacamanza batatu yahise arahirira kujuririra iki cyemezo mu rukiko rw’ikirenga atajuyaje.

Mu butumwa bwe yahise yandika ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter akabwandika mu ntuguti nkuru yagize ati: “Tuzahurira mu rukiko, umutekano w’igihugu cyacu uri aharindimuka!”

Gusa nta ni minota micye Jay Inslee umu demokarate wari uri muri aka kanama karwanyaga iki cyemezo cya Trump yahise amwishongoraho amusubiza nawe agira ati: “ Nyakubahwa Perezida Twakubonye mu rukiko, kandi twagutsinze.”

Mu mpapuro zirenga 29 z’urubanza, abacamanza b’i San Fancisco banzuye ko leta nta bimenyetso simusiga yabashije gutanga byatuma hagaragara ko mu gihe hakumiriwe abimukira hari impinduka zabaho ku mutekano w’igihugu.

Trump yatangaje ko mu gihe cyose hazaba habayeho ibitero by’ubwiyahuzi ku butaka bw’Amerika bigomba kujya ku mutwe inzego z’ubutabera mu gihe zizaba zidashyize mu ngiro itegeko rye ryo gukumira abimukira.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU