Abashakashatsi bagaragaza ko umuntu ufite umugongo wamurenze gukora yoga bishobora kumufasha kuko abarwayi bagerageje gukora yoga inshuro ziri hagati yamezi 3 na 4 bagaragaje kworoherwa.

kurwara umugongo

Umwanditsi wayoboye ubu bushakashatsi, porofeseri Lisa Susan Wieland mu ishuri rikuru ry’ubuganga rya Maryland avuga ko babonye ko gukora “Yoga” bitera impinduka mu mikorere y’umugongo.

Yagize ati “Twabonye ko kugerageza gukora yoga bifite aho bihuriye no kworoherwa.”

Susan akomeza avuga ko yoga yagiriye aba barwayi akamaro ikaba rero ishyirwa mu rwego rw’imiti ivura umugongo.

Ubu bushakashatsi bwitabiriye abarenga 1000 bwagaragaje ko gukora yoga atari ukugwiza umurongo ahubwo yafashwe nk’inama igomba kugirwa abarwayi.

Mu bushakashatsi bwashyizwe hanze kuri Journal Cochrane Library ikorera kuri murandasi ikaba yaragaragaje ko abarwayi bakora yoga hagati y’amezi ari hagati ya 3 na 6 borohewe mu mikorere yumugongo ndetse n’ububabare.

Yanditswe na Nsanzimana Germain

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU