Abahoze ari inyeshyamba za M23 zirwanira muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo 750 baburiwe irengero aho bari mu ishuri rya gisirikare riri mu karere ka Ibanda batozwa gusubira mu buzima busanzwe.

M23

Itsinda ry’abasirikari baturutse mu bihugu bya Leta zunze ubumwe z’Amerika, Ubuhinde , Ubushinwa , Rwanda na Tanzania bayobowe na Col Isoke w’igisirikari cya Uganda(UPDF) ku munsi wejo basuye inkambi irimo abahoze ari inyeshyamba zirwanira M23 bakubitwa n’inkuba basanga abagera kuri 750 baracitse.

Amakuru y’ibura ry’aba bahoze mu mutwe wa M32 akaba yamenyekaniye muri iyi nama nyuma yaho bivugwa ko abahoze barwana muri M23 bashaka kongera gutera Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) nyuma yo gutsindwa n’ingabo z’umuryango w’Abibumye.

Umwe mu bahoze ari abarwanyi akaba komanda wa M23 atangaza ko batazi aho bagenzi babo bacikiye akavuga ko kubera igihe kinini batagera mu miryango yabo ishobora kuba impamvu yo gutoroka.

Mu Ugushyingo 2013 abarwanyi bagera kuri 1374 bakaba baravanywe mu karere ka Kassese bimurirwa muri iyi nkambi iri mu karere ka Bihanga.

Igihe iri tsinda ry’abasirikari basuraga iyi nkambi bakaba basanze 391 ari bo bari muri iyi nkambi gusa ariko igisirikare cya Uganda kikaba gitungwa agatoki kuba cyaragize uburangare muri iri toroka.

Daily monitor dukesha iyi nkuru ivuga ko amakuru aturuka mu nkambi y’ishuri rya gisirikare rya Bihanga aba bahoze ari inyeshyamba babaga avuga  ko ahantu baba bacikiye magingo aya hataramenyekana.

Yanditswe na Nsanzimana Germain

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU