Ubuhinde ni kimwe mu bihugu bifite abaturage benshi ku Isi ari nayo yabaye intandaro yo gukora ibishoboka byose kigashingira iterambere ry’ubukungu bwacyo mu gisata cy’ubuhinzi ndetse biranabahira bagura ubukungu bwabo bashingiye mu kuzamura inganda zibikomoka ku buhinzi ikintu igihugu cy’u Rwanda cyabasha kwiga neza kikabyara umusaruro.

Rwanda Ubuhinde

Igihugu cy’ubuhinde ni igihugu gihagaze neza ku bigendanye n’ubukungu muri iyi minsi dore ko kiri ku mwanya wa 6 ku rwego mu bihugu bifite ubukungu buhagaze neza kw’isi aho cyashyize imbaraga z’umurengera mu gisata cy’ubuhinzi n’ubworozi nyuma yo kwihaza mu biribwa bagenda baguka no mu zindi ngeri zinyuranye.

Umubare munini w’ubutaka mu gihugu cy’ubuhinde ni igishanga ari nayo mpamvu bafashe iyambere bakihaza kugihingwa cy’umuceri ndetse n’ingano bishobora kwemera ubutaka.

Igihingwa cy’umuceri ni kimwe mu bifatiye runini ubukungu bw’iki gihugu dore ko ari cyo cya kabiri nyuma y’Ubushinwa  ku isi ku kigero cya 20% by’umusaruro w’umuceri wose ku isi uva mu Buhinde.

Kimwe mu bigenda bifasha iki gihugu cy’Ubuhinde mu kurushaho kuzamura ubukungu bwacyo harimo kuba imwe mu migambi bafite ari ukwigarurira isoko ryo ku mugabane w’Afurika harimo n’u Rwanda dore ko mu myaka itanu ishize hagati y’u Rwanda n’Ubuhinde bugeze kuri Miliyoni 106 z’Amadorali y’Amerika bikaba ari umusaruro ushimishije ndetse ibihugu byombi bifuza gukomeza koroshya ngo burusheho gutera imbere.

Mu ruzinduko rwa Visi Perezida w’Ubuhinde Mohammad Hamid Ansari ari kugirira mu Rwanda guhera ku Cyumweru tariki ya 19 Gashyantare 2017 yabigarutseho agira ati: “Tuzakomeza gushishikariza ibigo byo mu Buhinde gushyira umutima ku Rwanda, no gutekereza ku mahirwe y’ishoramari rufite.”

ibi akaba yarabitangarije ku munsi w’ejo w’itariki ya 21 Gashyantare ubwo yari yagiriye uruzinduko muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga uretse ibi kandi ubuhinde bukaba bwari busanzwe bugenera abarezi mu ishami ry’Ubuhinzi n’ubworozi hano mu Rwanda.

Ibindi bisubizo uru ruzinduko rwa Visi Perezida rwaje ruhetse harimo kuba Ubuhinde bwarongereye buruse zihabwa abanyeshuri bo mu mashuri makuru na za Kaminuza bifuza gukomereza mu gihugu cy’Ubuhinde aho bazajya boroherezwa kujya kwigayo.

Mu yindi mishinga migari iki gihugu kigiye guteramo inkunga u Rwanda harimo  kubyaza umugezi wa Nyabarongo amashanyarazi agera kuri Megawatts 17 aho bizanyura mu bigo birimo Bharath Heavy Electrical Ltd (BHEL) na Angelique International Ltd (AIL) byo mu Buhinde.

ibi bikaba hari icyo bivuze kinini kuri ejo hu Rwanda mugihe amashanyarazi yiyongereye inganda zifuza ndetse n’izi korera mu Rwanda zizongera imirimo yabyo muri gahunda ya Made in Rwanda irusheho kugerwaho kandi itange umusaruro.

Ku bigendanye n’uburezi ni iby’agaciro ku bana b’u Rwanda kujya kuvoma ubumenyi aho badutanze gutera imbere dore ko atari ikintu gishya ku isi bigenda bibaho no mu bindi bihugu duhereye ku iterambere ry’igihugu cy’Ubuyapani aho nyuma yo kugabwaho ibitero kirimbuzi Amerika yategetswe kwakira Abayapani mu mashuri yabo bakiga nyuma yo guhabwa ubumenyi basubira iwabo biyubakira igihugu cyari cyarashegeshwe.

Ubuhinzi bufatiye runini u Rwanda dore ko 80% by’abaturage batunzwe n’ibikomoka k’ubuhinzi n’ubworozi, uyu mubano w’Ubuhinde ukaba ari igisubizo mu rwego rwo kuzamura ikoranabuhanga mu buhinzi u Rwanda rukigira byinshi ku mikorere y’Ubuhinzi uko bukorwa mu gihugu cy’Ubuhinde dore ko bafite igice kinini cy’ubutayu ariko uburyo bagarutse bagateza imbere igihugu cyabo ubu kikaba ari kimwe mu bihagaze neza ku isi.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU