Nubwo bitamenyerewe hano mu Rwanda bikomeje kugaragara ko bamwe mu bahanzikazi nyarwanda bari gushyira hanze amashusho yiganjemo kwerekana ubwambure ndetse agatungura benshi uburyo akozemo.

Umuhanzikazi Lanie wamenyekanye mu ndirimbo nka Iyo mbimenya, Ibaze n’izindi nyinshi yashyize hanze amashusho yatunguye benshi bitewe n’imyambarire ndetse n’imyifato yiganjemo.

Iyi ndirimbo nshya ya Lanie yayise Am Sorry ikaba irimo ubutumwa bw’urukundo aho yabwiraga umuhungu umufata nk’umuvandimwe nyamara we yifuza ko bakundana, ibi bigatuma umutima we ukomeza gushengurwa n’urukundo

Mu kiganiro yagiranye na Touchrwanda twamubajije niba ibyo aririmba byaramubayeho atubwira ko bitigeze bimubaho ahubwo ko ari ibintu bibaho mu buzima bwacu bwa buri munsi, ugasanga ukunda umuntu nyamara we akagufata nk’umuvandimwe

Iyi ndirimbo yakozwe na Gilbert The Benjamins ukorera mu nzu itunganya umuziki ya Touch Entertainment ndetse akaba asanzwe akorana cyane n’umuhanzikazi Lanie.

Kanda hano urebe amashusho y’iyi ndirimbo Am Sorry ya Lanie yacumuje abantu

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU