Ruhago burya igira ibyayo, kandi wa mugani ngo “nta gahora gahanze”, ibi umugabo wo kubihamya yaba uwakoze amateka adasanzwe akegukana igikombe cya Premier League cyo mu Bwongereza ahigitse amakipe y’ibigugu yari yarakigaruriye.

umutoza

Nyuma y’iminsi igera kuri 298 gusa ari ibyishimo bidasanzwe ku baturage baturiye umujyi wa Leicester ubwo bwa mbere mu mateka yabo ikipe y’umupira w’amaguru yabo yatwaraga igikombe cya Shampiyona y’Ubwongereza izwi nka Premier League uwo babikesha ibyo bigwi ari we mutoza w’iyi kipe Claudio Ranieri bahisemo kumwereka umuryango usohoka muri iyi kipe nyuma yaho uyu mwaka wa Shampiyona ikipe yabo iri aharindimuka ndetse ikaba ifite n’amahirwe menshi yo kuba yasubira mu kiciro cya kabiri.

Uyu mutoza Claudio Ranieri umutaliyani wari umaze kuba ikirangirire mu kwezi kwa Gicurasi umwaka ushize kubera guhesha iyi kipe igikombe muri Shampiyona ikunzwe kandi ikurikirwa na henshi ku isi intandaro yo kurangira kwe iraturuka nyuma yo kwegukana iki gikombe ubwo inkingi eshatu yari yubakiyeho ubushongore n’ubukaka bwe ari bo bakinnyi nka Jamie Vardy wifujwe bikomeye n’ikipe ya Arsenal gusa akomeza kuyibera ibamba ndetse na Riyad Mahrez nawe wanze kugira ahandi yakwerekeza nyuma y’amateka bari bamaze gukorera muri iyi kipe ariko ntiwarenza ingohe moteri w’ikipe intsinzi yaturukagaho umukinnyi wo hagati  N’Golo Kante waje kwerekeza mu ikipe ya Chelsea tutabura kuvuga ko inubakiyeho umukino wayo muri iyi minsi.

Inzozi z’iyi kipe zo gukora ibihambaye kurushaho zaje kugenda nka nyomberi dore ko kugeza kurubu iyi kipe iri muzihabwa amahirwe yo kumanuka zigasubira mu kiciro cya kabiri aho iri muri eshatu zanyu zishobora kumanuka ku mwanya wa 17 mu gihe idakoze iyo bwabaga ngo irenge uyu murongo.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU