Umunyarwandakazi ukina umukino wa Cricket witwa Uwamahoro Cathia akoze amateka atarakorwa n’undi mukobwa ku isi nzima, nyuma yo kumara amasaha 26 agarura udupira twa Cricket.

Uwamahoro Cathia
Uwamahoro Cathia

Uyu munyarwandakazi ugiye kwandikwa mu gitabo cy’abakoze amateka ku isi (Guiness World Records) yatangiye gufata utu dupira ku wa gatanu tariki ya 17 gashyantare 2017 saa mbiri za mu gitondo kugeza kuri uyu wa gatandatu tariki ya 18 Gashyantare 2017 saa yine.

Uwimahoro Cathia yahise ahabwa indabo
Uwimahoro Cathia yahise ahabwa indabo nyuma yo kumara amasaha 26 afata udupira twa Cricket

Uwamahoro Cathia  ateye ikirenge mu cya Eric Dusingizimana na we uherutse kwandikwa muri  Guiness World Records nyuma yo kumara amasaha 51 akina uyu mukino.

Eric Dusingizimana nawe yakoze amateka yo kumara amasaha 51 agarura udupira twa Cricket
Eric Dusingizimana na we yakoze amateka yo kumara amasaha 51 agarura udupira twa Cricket

Cathia Uwamahoro na we akoze amateka yo kumara amasaha 26 akina uyu mukino dore ko ariwe mukobwa wa mbere umaze aya masahaakina uyu mukino wa Cricket adahagaze.

Abakobwa bahatanira kwambikwa ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda bari baje kureba uyu mukino
Abakobwa bahatanira kwambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda bari baje kureba uyu mukino

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU