Umunyamideli wo muri Tanzania Wema Sepetu, uzwiho kuba yarigeze gukundana n’umuhanzi w’icyamamare muri tanzaniya ndetse no ku isi hose Diamond Platnumz, yitabye imbere y’urukiko i Nairobi muri Kenya aho yashinjwaga icyaha yo gukoresha ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bwa Marijuana.

Wema Sepetu

Imbere y’umushinjacyaha n’umucamanza, Wema Sepetu akaba yahakanye icyaha yashinjwaga. Umushinjacyaha wa leta Pamela Kinyambala yabwiye abari bitabiriye urwo rubanza ko Polisi yakoze ishakisha mu nzu ya Sepetu ihereye ahazwi nka Kunduchi-Ununio maze ikahasanga amagarama 1.80 ya marijuana.

Wema Sepetu wigeze kuba Miss Tanzania, aherutse kwitaba imbere y’umushinjacyahaThomas Simba, hamwe n’abakozi be Angelina Msigwa na Mr. Selemani, bose bakaba barahakanye icyaha bakarekurwa by’agateganyo.

Amakuru dukesha ibitangazamakuru byaho i Nairobi ngo nuko uru rubanza rwasubitswe, rukaba ruzasubukurwa kuwa Gatatu taliki ya 22 Gashyantare 2017.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU