Hakizimana Shaban w’imyaka 34, atuye mu Gatenga mu karere ka Kicukiro arubatse afite umugore n’abana batatu akaba asengera mu itore New Mission Church.

Mu kiganiro yagiranye na touchrwanda.com  yatangiye agira ati”Njyewe ndashima imana cyane , buri nanyoye ibiyobyabwenge imyaka irenga 12, muri iyo myaka nagendaga niba ibintu,nkajya mu modoka zitwara abagenzi nkashikuza abantu ibikapu, amatelefone umuntu yakireba agasanga nta kintu afite Shaban yamukosoye.

Njya gutangira kubinywa rero nabonye abandi babifata nkumva ni byiza ariko umuntu wanyoye ibiyobyabwenge nta mutima aba agifite. nafungiwe kwa Kabuga inshuro zirenga 60,  ngororerwa Iwawa umwaka n’amezi ane inshuro nafungiwe kuri sitasiyo za polisi zo ntiwazibara ariko kugeza ubu ndimo ndiyishyura igihe nataye.

Buriya hari igihe nigeze kujya mu Migina ndongora indaya imaranye Sida imyaka 20,mu gitondo duhuye numva ibyanjye byarangiye ariko kubera Imana uwo mu gambi warapfubye nta Sida narwaye, mu buzima bwanjye buriya nta kiyobyabwenge ntanyoye. umuntu unkwa ibiyobyabwenge yumva ari mu munezero ariko ridafite iterambere. Icyo gihe njywe nari maze kuba ruharwa uzegurutse ku masitasiyo yose nta muntu utazi Hakizimana Shaban”.

Aho yafungirwaga kubera ibiyobyabwenge niho asigaye ajya kwigisha  abakiri mu biyobyabwenge

Hakizimana Shaban avuga ko inshuro zirenga 60 yafungiwe kwa kabuga amaze umwaka urenga ajya kwigisha abafungiye gukoresha ibiyobyabwenge,akomeza abuga ko nta hantu atabwiriza ubutumwa yaba ku maradiyo ndetse n’abo basangiraga ibiyobyabwenge arabigisha.

kugeza ubu ari kwiga ibijyanye n’iyonokamana ndetse ngo arateganya no gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ngo kuko uruhushya rw’agatenganyo yamaze kurubona.

Nkurunziza Pacifique/touchrwanda.com

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU