Muzika nyarwanda uko itera imbere, ni nako usanga bamwe mu bahanzi bajyenda baburirwa irengero hakaza amaraso mashya ndetse ari nayo azaheka muzika nyarwanda mu minsi iri imbere.

Hari abahanzi ushobora kwibaza icyabateye kureka muzika cyangwa bakagira imbaraga nkeya bikakuyobera, nyamara iyo urebye usanga bagikunzwe, gusa nta garuriro bafite.

Dore abahanzi nyarwanda batacyumvikana mu ruhando rwa muzika

Hari abo usanga ubushobozi bwarababanye buke, abandi ugasanga bagiye mu yindi mirimo ihabanye na Muzika ibafitiye inyungu, abandi ugasanga bameze nk’ababaswe n’ibiyobyabwenge k’uburyo kugira igitekerezo cyo guhimba indirimbo byava kure.

Abaraperi bo birakabije cyane kuko ntago abakunzi babo bajya biyumvisha ukuntu baburiwe irengero, ibi bituma injyana ya Hip Hop nyarwanda ndetse n’umuziki muri rusange bidindira ku ruhando mpuza mahanga.

Aba ni abahanzi 10 batacyumvikana mu ruhando rwa muzika nyarwanda.

  • Jay Polly

Joshua ni umwe mu baraperi bari bakomeye hano mu Rwanda ndetse akaba yarigeze no kwegukana igihembo cya Primus Guma Guma Super Star 4, gusa kuri ubu ntago abafana be bumva aho yagiye,

  • Diplomat

Diplomat Nur Fassasi nawe ni umuraperi mwiza ndetse abantu benshi bakunda kubera ubutumwa buba mu ndirimbo ze, gusa muri iyi minsi ntago akigaragara mu ruhando rwa muzika nyarwanda.

  • Elion Victory

Uyu muhanzi yamenyekanye mu ndirimbo nka Nuko ateye, Marita afatanyije na Kamichi n’izindi zinyuranye, kugeza magingo aya uyu muhanzi ntawuzi irengero rye muri muzika.

  • Edouce Softman

Edouce nawe ari mu bahanzi bakunzwe cyane mu minsi yashize bitewe n’ibihangano bye ndetse n’ijwi rye, gusa uyu muhanzi nawe abakunzi be bari kujyenda bamubura bucece.

  • Green P

Uyu ni umuvandimwe wa The Ben, akaba yaranahoze mu itsinda rya Tuff Gangs, Green P nawe ari mu baraperi bakomeye bakunzwe gusa basa nkabaretse umuziki, bitewe nuko nta bikorwa agishyira hanze.

  • Ciney

Uwimana Aisha Ciney benshi bazi nka Ciney ari mu bahanzikazi bari bakunzwe cyane mu minsi ishize, gusa kuri ubu ntago akiragara mu ruhando rwa muzika, ahubwo yasimbuwe n’umuvandimwe we Yvan Buravan.

  • Sandra Milaji

Uyu yari umukobwa w’umuraperikazi, akaba yari akunzwe ndetse anatumirwa mu bitaramo binyuranye, hashize igihe kitari gito, uyu muhanzikazi nta bikorwa ashyira hanze.

  • Just Family

Iri naryo n’itsinda ryari rikomeye mu minsi yashize, rikaba rigizwe n’abasore batatu aribo Bahati, Jimmy, na Chris, iri tsinda naryo bijyenda bigaragara ko ingufu za muzika zisa nk’izabashiranye.

  • Jay C

Uyu ni umuvandimwe w’umuraperi Fireman, Jay C ari mu bahanzi baburiwe irengero muri muzika, n’ibikorwa bye byaracyendereye.

  • M Izzo

M Izzo benshi bamumenye afasha Riderman mu bitaramo bitandukanye, gusa baza gutandukana M Izzo ajyenda akora indirimbo gake gake, gusa muri iyi minsi abakunzi ba muzika ntago bazi aho yarengeye.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU