Mosul muri Iraq abagera kuri 112 bakuwe aho indege yarasiye ari imirambo nyuma y’ibisasu byatewe ku mutwe wa ISIS ku 17 kugeza 23 Werurwe.

Abashinzwe umutekanao muri Iraq ndetse no muri America bakaba baratangiye iperereza ku wa gatandatu, ngo barebe abaturage baba baraguye muri iryo terwa ry’ibisasu

Nubwo iperereza rikomeje ariko Umunyamabanga w’Amerika ushinzwe umutekano James Mattis yatangarije CNN ko nta gisirikare cyita ku buzima bw’abaturage  nk’icya Amerika.

Yagize ati’’Nta gisirikare na kimwe ku isi cyigaragaza ubumuntu ku baturage bagizweho ingaruka nkatwe , turabizi neza ko mu mirwano iyo ariyo yose aho umwanzi yihishe  hose haba hari abagore n’abana bahasiga ubuzima, ariko dukora uko dushoboye mu kugabanya imfu ndetse no gukomereka kw’inzirakarengane”.

Ingabo za Amerika n’iza Iraq zimaze igihe zigerageza kongera kugenzura Mosul umujyi wa kabiri munini wa Iraq.

Uyu mutwe wa ISIS wayoboye Mosul guhera muri 2014 ariko waje gucika intege  aho ingabo za Iraq zibasiye Uburasirazuba bwa Mosul muri Mutarama ,kugeza  ubu bakaba bakirwanira Uburengerazuba .

Amnesty International umuryango urwanya ruswa n’akarengane watangaje ko leta ya Iraq yari yabwiye abaturage kuguma mu ngo zabo, mu gihe ibisasu biri guterwa ikaba inayishinja kuba nta ngamba yafashe mbere zituma abaturage batahasiga ubuzima.

Ntakirutimnan Domina

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU