Mu gihe mu nkambi zo mu Rwanda usanga impunzi z’igitsina gore zigenda zihohoterwa bikabaviramo no gutwara inda zitateganyijwe, kuri ubu Minisiteri ibishinzwe iravuga ko abantu bazajya bagararwaho icyaha cyo guhohotera impunzi yitwaje gufasha impunzi azajya ahanwa by’intangarugero.

Abitwaza gufasha impunzi bakazihohotera bararye bari menge
Seraphine Mukantabana

Madam Seraphine Mukantabana Minisitiri ushinzwe Impunzi no gukumira Ibiza, avuga ko abantu bitwaza imfashanyo bagahohotera impunzi batazihanganirwa na gato  nkuko n’amategeko y’u Rwanda abigena.

Yagize ati”Ikindi na none ibijyanye n’imyitwarire y’abafasha impunzi ko badashobora kwitwaza ko bari gufasha impunzi ngo noneho  babe bashobora gutuma basa nk’aho bakora icyo nakita ihohoterwa, kuko niba ugomba gufasha umuntu uba ugomba kumufasha nta kindi kindi umutegetse gukora ngo kibe cyabangamira ubwigenge bwe cyangwa ubusugire bwe wiitwaje yuko umufasha ,mu bafasha byaragaragayeho ko bashobora kwitwaza umurimo bafite kuzikorera cyangwa serivise bafite kuziha kugira ngo babe bashobora ku kuba babaganisha mu bikorwa by’ihohotera icyo kikaba ari ikintu navuga yuko mu Rwanda dufite no muri HCR amategeko tugenderaho tuvuga ko icyo bita mu gifaransa tolerance zero ni ukuvuga ngo bitihanganirwa na gatoya, bityo ngira ngo mwabyumvise yuko ubifatiwemo arahanwa bikomeye kandi nta n’akazi ashobora kongera kubona mu bijyanye no kuba yakora mu bikorwa bijyanye no gufasha abantu bari mu kaga”.

Minisitiri Munyabana Seraphine avuga ko mu rwego rwo gukomeza kongera imibereho y’impunzi ziri mu Rwanda bagamije ihohoterwa rishobora kubakorerwa kubera imibereho mibi avuga ko bagiye gutangiza gahunda yo kwigira mu mpunzi.

Ati:”Tuzi neza yuko nubwo amafaranga yahabwaga impunzi twayongereye ubwo yavuye ku bihumbi 6300 akagera ku bihumbi 7000 tuzi neza yuko ayo mafaranga akiri makeya ni muri urwo rwego nkuko ubushize twabibatumiyemo,  twashyizeho gahunda yo gutuma impunzi irushaho kwigira ikora imirimo iyibyarira inyungu, ubu bimwe byaratangiye. Ibyo rero bikaba muri urwo rwego ariho tubona igisubizo mu by’ukuri kuko turifuza yuko impunzi aho iri yakora igakoresha  ubwnge bwayo amaboko yayo ingufu zayo kugira ngo yirusheho kwiteza imbere kugeza n’igihe dutekereza yuko  bazaba abantu nkamwe natwe badakeneye kwirwa bategereje ko babaho kubera imfashanyo”.

Muri raporo y’Umuryango w’Abibumbye wita ku mpunzi, igaragaza ko 70% by’igitsina gore bahura n’ibibazo by’ihohoterwa mu nkambi. Uretse kuba bahohoterwa ngo babone amaramuko ngo hari n’abahohoterwa bagiye gutahsya inkwi.

Nkurunziza Pacifique/Touchrwanda.Com

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU