Mu gihugu cya Nigeria mu majyaruiguru ya Maiduguri abiyahuzi batatu bahitanye abantu bane, abandi umunani barakomereka nkuko byatangajwe n’umuvugizi wa polisi kuri iki cyumweru.

Ibi bisasu byaturikirijwe mu birometero birindwi uvuye mu mujyi wari warazahajwe n’umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram mu myaka umunani ishize.

Ibi bisasu bikaba byatewe ahagana mu ma saa tatu z’ijoro zo kuri uyu wa gatandatu nkuko byatangajwe n’umuvugizi w’igipolisi cyo mu mujyi wa Maiduguri Isuku Victor.

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko umugabo n’abagore babiri biturikirijeho ibisasu mu cyaro cya Umariri hapfa umugore n’abana be babiri, abandi umunani barakomereka.

Iki gitero cy’abiyahuzi bivugwa ko kihishwe inyuma n’umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram dore ka kuva mu mwaka wa 2009, uyu mutwe wibasiye igihugu cya Nigeria n’ibindi bihugu biri mu burengerazuba bw’Afurika

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU