Icyamamare mu njyana ya Reggae Damian Marley yatangaje ko yatumiwe kuririmba mu iserukiramuco ngaruka mwaka rya muzika ryitwa zakifo Music Festival,  rizabera kuri the Blue Lagoon Beach muri Africa y’epfo rikaba rizaba tariki ya 26 kugeza 28 z’ukwezi kwa gatanu 2017.

Damian Marley
Damian Marley

Iri serukiramuco ryatangijwe mu mwaka wa 2015, kandi Zakifo ikaba ari imwe mu amaserukiramuco ategurwa na Kompanyi yitwa IGODA, aya maserukiramuco akaba abera mu igihugu cy’Afurika y’Epfo akaba aba kuva mu ukwezi kwa gatanu kugeza mu ukwezi kwa gatandatu buri mwaka.

Aya maserukiramuco ategurwa n’iyi Kompanyi akaba arimo iyitwa” the Bushfire, iyitwa Azgo Africa Day hamwe n’iyitwa  Sakifo festival.

Uyu Damian Marley akaba ari umwana w’ikirangirire ku isi mu injyana ya reggae Bob Marley, kandi bakaba bavuga ko ariwe mwami w’iyi njyana, kandi ari nawe wayitangije kuri iy’isi.

Rero uyu muhanzi akaba yatumiwe muri iri serukiramuco ngaruka mwaka kugira ngo azifatanye n’abandi bahanzi bo muri Afurika yepfo aba bahanzi bakaba barimo abahanzi bazwi cyane muri iki gihugu aba ni RayPhiriThandiswa Mazwai, Niger’s Bombino, Belgian artists Baloji, Petite Noir, hamwe na French DJ crew Birdy Nam Nam.

Ikinyamakuru TMZ dukesha iyi nkuru cyatangaje ko, abategura iki gikorwa batangaje  amakuru bakoresheje inkuta  nkoranyambaga zabo avuga ko batumiye umuhanzi uzwi cyane mu injyana ya Reggae Damian Marley.

Bakomeje bavuga bati:”Damian Marley agiye kuza hano muri Afurika y’Epfo muri iyi Festival kandi akaba ari umuhanzi ukomeye cyane mu njyana ya Reggae, rero aya akaba ari amahirwe tugize yo kubana na we muri ibi birori, kandi akaba ari umuhanzi w’umuhanga cyane kandi akaba azaririmba mu ijwi rye ry’umwimerere akazaba afatanyije hamwe na Band ye isanzwe imucurangira.”

Damian Marley ni umuhungu wa  Bob Marley, mu igihe yarafite imyaka 13 gusa y’amavuko, Damian yashinze itsinda rya muzika ryitwa” the Shephards” iri ritsinda akaba yarashyizemo n’umukobwa wa Freddie Mc Gregor uyu akaba ari umushyushyarugamba ukomeye cyane mu igihugu cya Jamaica.

Damian akaba yarakuye inganzo kuri ise umubyara maze mu umwaka wi 1992 nibwo yitabiriye iserukiramuco ryitwa “Reggae Sunsplash Festival”.

Kuva ubwo atangira gusohora indirimbo zirakundwa cyane muri izo ndirimbo harimo 14 yakoze ku igiti cye, hamwe n’izi 5 yakoranye n’abandi bahanzi.

Yanditswe na Daniel GATERA

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU