Imodoka imwe mu gihugu cy’Ubushinwa yabuze icyerekezo maze irahanuka igwa mu gisenge cy’inzu, mu gace ka Taizhou gahererye mu burasirazuba bw’ Ubushinwa (China).

Imodoka yahanutse igwa mu gisenge cy’inzu
Imodoka yahanutse igwa mu gisenge cy’inzu

BBC itangaza ko umushoferi wayo yavuze ko yageragezaga guhunga no kwirinda impanuka yari agiye kuba imbere maze agakandagira umuriro agerageza guhindura amarekezo.

Abapolisi bahise bihutira kumutabara mu maguru mashya, bamukurayo n’ubwitonzi bamanura n’iyo modoka yo mu bwoko bwa SUV yaratwaye.

 Yanditswe na Nsanzimana Germain

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU