Amashami y’ubuvuzi yabarizwaga muri Kaminuza ya Gitwe yamaze kwegekwaho imiryang. ni nyuma y’aho aya mashami akorewe isuzuma agasanga atujuje ibisabwa byose.

amashami y'ubuvuzi yafunzwe
amashami y’ubuvuzi yafunzwe

Nkuko bigaragara mu ibaruwa yashyizweho umukono na Minisitri w’Uburezi Dr Papias Musafiri Malimba yandikiye kaminuza ya Gitwe ku wa 13 Werurwe 2017, yemeza ko kaminuza ya Gitwe ifunzwe mu mashami yayo arebana n’ubuvuzi.

Muri ayo mashami y’ubuvuzi yabaga muri kaminuza ya gitwe ariko akaba yahagaritswe harimo ishami ry’ubuvuzi no kubaga (Bachelor of Medecine and Surgery), ishami ry’Ubumenyi mu by’ikoranabuhanga ryo gupima indwara (Bachelor of Science in Medical Laboratory Technology), ndetse n’ishami ry’amasomo ajyanye n’ubuforomo (Bachelor of Nursing programs) iri rikaba ryahagaritswe by’agateganyo mu gihe ritarashyira mu bikorwa ibyo ryasabwe.

Ibaruwa Kaminuza ya Gitwe yahise yandika ivuga ko batunguwe
Ibaruwa Kaminuza ya Gitwe yahise yandika ivuga ko batunguwe

Kugeza ubu muri Kaminuza ya Gitwe harabarirwa abanyeshuri mbarwa, kuko aya mashami yafunzwe niyo yari afite abanyeshyuri benshi.

Nyuma yo kubona ibaruwa ihagarika amashami y’ubuvuzi muri Kaminuza ya Gitwe, ubuyobozi bw’iyi kaminuza nabwo bwahise bwandika indi baruwa bugarahaza ko iki cyemezo cyafashwe cyaje gitunguranye.

Yanditswe na Nkeshumugabe Patrick

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU