Kuri uyu wa kabiri uhagarariye igihugu cya Suwede mu Rwanda (Ambasaderi wa Suede), Jenny Ohlsson yasuye abanyeshuri biga mu ishuri ry’itangazamakuru n’itumanaho muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Gikondo.

Ambasaderi wa Suede yagiriye uruzinduko mu ishuri ry’itangamakuru

Ohlsson yasuye ishuri ry’itangazamakuru n’itumanaho nyuma y’aho yakiriwe n’umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame mu kwezi kwa mbere gushize nk’uhagarariye igihugu cya Suwede bwa mbere mu Rwanda.

Mu kigariro kirambuye yagiranye n’abanyeshuri, abarimu n’abayobozi ba kaminuza bose bahuje intero imwe bashimira byimazeyo leta ya Suwede muri rusange ubufatanye ifitanye n’ishuri ry’itangazamkuru ibinyujije muri gahunda ya FOJO imaze kubafasha ku rugero ruhanitse.

Abanyeshuri bishimira iyi gahunda ya FOJO kuba yarabazaniye ibikoresho byifashishwa mu itangazamakuru harimo nk’ibifata amajwi(Recoders) amashusho(Cameras) n’ibindi bitandukanye ariko ntibashimishwa no kuba bamara igihe gito nk’uko bo ubwabo babihamya.

Umwe mu banyeshuri baganiriye na Touchrwanda, Irene Rukundo ubu wiga mu mwaka wa kabiri avuga ko umubano w’Abasuwede binyuze muri gahunda ya FOJO wamufashije cyane akunguka ubumenyi bwinshi ariko ntiyishimiye kuba bamara umwanya udahagije.

Yagize ati “FOJO yaramfashije cyane ahanini mu bijyanye n’ikoranabuhanga (Technology) harimo gukoresha kamera no kuba baratuzaniye ibikoresho bihagije kuko ibyari bihari byari bike. Ubu nshobora gutegura inkuru ya Televisiyo nta kibazo.”

Rukundo yifuza anasaba ko aba bakorerabushake byaba byiza bagiye bamara igihe kinini bakajya bacukumbura amasomo neza.

Agira ati “Nenga kuba baba bafite igihe gito batamara igihe kinini ngo bigishe igihe kinini bacukumbure ibintu neza nkaba nifuza ko bazongera igihe.”

Muri iki kiganiro Jenny yagiranye n’abanyeshuri, abarimu bafashe umwanya babaza na bo ibibazo banashimira gahunda ya FOJO kuba yarabafashije mu myigishirije igezweho, yaba mu buryo bw’imvugo n’ibikorwa mu bumenyi baha abanyeshuri.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’umuhango yakirwaga nk’ambasaderi wa mbere uhagarariye igihugu cya Suwede mu Rwanda, Jenny yatangaje ko kuba abaye ambasaderi wa mbere mu Rwanda ari icyubahiro kuri we kandi ko kuba igihugu cya Suwede cyarohereje ambasaderi mu Rwanda ari ikimenyetso gishimangira umubano.

Yagize ati “Kuba ambasaderi wa mbere mu Rwanda n’icyubahiro kandi Suwede kwohereza ambasaderi ni ikimenyetso gishimangira umubaro uri hagati ya Suwede n’ u Rwanda.”

Ambasaderi wa Suede Jenny yabaye mu Rwanda hagati ya 2007 na 2009, kugaruka mu Rwanda akaba yarabyakiranye urugwiro n’ibyishimo.

Yanditswe na Nsanzimana Germain

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU