Umuvugizi w’ingabo za Leta zunze ubumwe z’Amerika James Mattis akaba yijeje ko hagiye gukorwa ibishoboka ngo hakorwe iperereza ryimbitse kuri bamwe mu basirikare bashyize hanze amafoto ya bagenzi babo b’igitsina gore bambaye ubusa buri buri.

Aya marorerwa yatangiye nyuma yaho hasakajwe kuri murandasi amwe mu mafoto yabakobwa bambaye ubusa bari mu ngabo zirwanira mu mazi mu gisirikare cy’Amerika. Nyuma yaho bamwe muri bo abagera ku 10 bakaba barahise bihutira gutanga ikirego ku bayobozi babo bakuru ngo hakurikiranwe abakwirakwije ayo mafoto.

Uku gukomeza gukwirakwiza amafoto ya bamwe mu basirikare barwanira mu mazi bazwi ku izina ry’aba marines bikaba byarakajije umurego ndetse agashyirwa hanze na bamwe mu basirikare bagenzi babo ku mbuga nkoranyambaga basanzwe bahuriraho aho byaje gufata indi ntera umwe ayatambutsa no kuri Facebook muri gurupe izwi ku izina rya Marines United aho ihuriwemo na abasirikare batandukanye barwanira mu mazi.Soldiers, officers and civilian employees attend the commencement ceremony for the U.S. Army's annual observance of Sexual Assault Awareness and Prevention Month in the Pentagon Center Courtyard March 31, 2015 in Arlington, Virginia

Kugeza nanubu uku gukwirakwiza aya mafoto BBC dukesha iyi nkuru ikaba itangaza ko bitarahagarara kuko hakomeje kugenda hahererekanwa amafoto menshi ya bamwe mu basirikare b’igitsina gore bambaye nkuko bavutse.

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu Generali Neller akaba yaratangaje ko hataramenyekana umubare w’abamarine bagize uruhare mugukwirakwiza aya mafoto cyangwa se abashyizwe ahagaragara uko bangana bambaye ukuri.

Generali Neller yagize ati: “Murabizi twarwaniye ko kwitwa umumarine byahabwa agaciro gakomeye ndetse bikagira icyo bikungukira ku cyubahiro cyawe. Gus anta cyubahiro kirimo kuba waharabika mugenzi wawe mu buryo ubwo ari bwo bwose.”

Amwe muri aya mafoto akaba yaragiye afatwa mu buryo bw’ibanga banyirubwite batabizi naho abandi bakaba barayabafashwe n’abakunzi babo babyemeranyijweho gusa mukuyashyira kumugaragara bakaba bo batarabisabwe ngo babyemere.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU