Umukunzi wa Touchrwanda yaratwandikiye adusaba ko twamugira inama kubera ikibazo afite gikomeye cy’umugabo wamukunze wifuza ko baryamana yakwanga bakamwica, iyumvire ubuhamya bwe maze umugire inama.

Arifuza ko mba umutinganyi we nakwanga akanyica, nkore iki?

Ndi umusore w’imyaka 23, nakundaga gukoresha Facebook cyane kuko nabaga ndimo kuganira n’inshuti zanjye zinyuranye zituye hirya no hino.

Rimwe umugabo ukomoka mu gihugu cy’ubugande yaranyandikiye atangira kumbwira ko yankunze nanga kubigira birebire gusa we nkajya mbona yabijyize intambara, akajya anyandikira buri munota ambwira ko anshaka.



Twaje kuganira turamenyana ambwira ko agiye kuza mu Rwanda kandi akaba yifuza no kumbona, yaraje ndetse anyoherereza n’amafaranga ibihumbi 20,000 y’itike kugirango njye kumureba, nahise njyenda duhurira muri Hoteli atangira kunganiriza gusa nkajya mbona arimo kujyenda anyiyegereza ankorakora ntangira kugira ubwoba.

Yahise ambwira ko yifuza ko twajya mu cyumba kuganirirayo, ndanga mubera ibamba, ngiye kuvuza induru ahita ajya mu cyumba azana icyuma aracyintunga arambwira ngo nindamuka ntemeye aranyica, nahise mubeshya ko ntiteguye gusa musezeranya ko nzagaruka, ariko antegeka ko dutahana akareba iwacu, tujya mu modoka aranjyana agera iwacu arahabona.

Bukeye yaranyandikiye arambwira ngo nindamuka nteneye azaza kundeba mu rugo anyice, none mungire inama, nkore iki??



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU