Kugira ngo umukobwa akurure umuhungu, hari ibyo agomba kwitwararikaho kandi ibi bikaba ibigaragara igihe bahuye bwa mbere cyangwa se banasanzwe bari kumwe. Urubuga The Discovery News ruvuga ibanga mwakoresha mukigarurira imitima y’abahungu.

umukobwa ushaka kwigaruriye umuhungu yakorehsa iri banga
umukobwa ushaka kwigaruriye umuhungu yakorehsa iri banga


 Kwigirira icyizere

Umukobwa wumva ameze neza muri we, wumva yiyizeye abasha gukurura umuhungu ku buryo bworoshye Kubanza kwikunda, agakunda ingeso ze nziza kandi akumva zimuteye ishema bikurura abahungu cyane. Indoroy’umukobwa wiyizeye, imyifatire ye byose bikurura umuhungu.
Kugira amateka meza

Uko abakobwa baba bashaka abahungu babayeho neza mu bihe byabo byashize, abahungu na bo bakururwa n’abakobwa bafite amateka meza y’ubuzima bwabo.Abakobwa babayeho neza mu bwangavu bwabo, batigeze bagira imyitwarire yo kwiyandarika babanye neza n’abakunzi bagize mbere nibo bifuzwa kandi bashimwe n’abahungu benshi kurenza ba bakobwa baba batavugwa neza ku birebana n’imyitwarire.

Kwiyitaho no kutihindura

Muri rusange abahungu ntibakunda abakobwa bisiga cyane bagakabya (bimakiya), bitera imibavu ihumura cyane ku buryo inagira abo ibangamira, abahungu ntibanga umukobwa uzi kwiyitaho, wisiga neza ariko ntakabye ngo bimuhindurire uwo asanzwe ariwe w’ukuri.

Kwambara neza

Ku birebana n’imyambarire, umukobwa wambara neza, akagaragara neza ariko nabwo akambara yikwije niwe abahungu bakunda, kuko bamubonamo umukobwa w’umutima. Umukobwa wambara imyambaro itagaragara nk’imubangamiye agenda yisuganya kubera ko hari uburyo imubangamiyemo niwe abahungu bakunda.

Gucisha make
biravugwako umukobwa wiyoroshya, agacisha make akurura abahungu ku kigero cya 70%.Umukobwa utagira amagambo menshi, udakunda kuvuga aho ari hose ariko ibi akabikora atari ukubera gutinya cyangwa kugira isoni ahubwo ari umuco yigirira wo gutuza akundwa n’abahungu kurenza wa mukobwa ushaka kwerekana ko ashabutse cyane aho ageze hose.

Umukobwa wubaha buri wese ariko nabwo akamenya kwihagararaho no gufata ibyemezo bidahubutse ni umukobwa wubahwa n’abahungu batabarika. Abahungu batinya cyane umukobwa wigira umwamikazi mu buryo butandukanye.

Ubuhanga

Umukobwa w’umuhanga mu buryo butandukanye yaba mu magambo, mu mitekerereze, mu bikorwa, mu myitwarire …yubahwa cyane n’abahungu kandi usanga kubera ibitekerezo bye abahungu benshi bashaka kumwegera no kumuganiriza.

Umukobwa uzi kwita ku muhungu uje amusanga, akamwakirana urugwiro niyo yaba amubwira amafuti akamwereka ko amwumva, niyo abandi bahita bamwereka ko bamusuzuguye aba ari umuhanga imbere y’abahungu.

kwirinda ibigare

Umukobwa utagendera mu bigare no mu magambo ya bagenzi be, akaba atari nyamwigendaho ariko akaba azi kwifatira imyanzuro atabanje kurindira ngo bagenzi be aribo bamufatira umwanzuro abahungu benshi baramwifuza.

Kwikorakora igihe muri kumwe

Umukobwa uri kuganira n’umuhungu agatangira kwikora mu misatsi, ku ijosi, ku ntugu, ku matama aba yereka umuhungu ko yamukunze. Uyu rero iyo umuhungu yaje amusanga kubera urukundo umuhungu ahita yumva amukuruye kuko aba amuhaye igisubizo atamugoye.

Umukobwa kandi  ibanga mwakoresha mukigarurira imitima, gutungura umuhungu ukamusoma ku itama atabyiteguye uba ugaragariza umuhungu ko umwiyumvamo.


Schadrack Mukeshimana

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU