Mario Balotelli, rutahizamu w’ikipe ya Nice yo mu Bufaransa wanyuze mu makipe menshi yo ku mugabane w’Iburayi yatangaje bimwe mu byaranze ubuzima bwa ruhago bwe ndetse agaruka n’uburyo yigeze gutizwa mu ikipe y’abana ya Barcelona.

Image result for Mario Balotelli Nice

Balotelli ubuzima bwe udakunze kubushyira ahabona akenshi na kenshi agatunguza ibintu mu binyamakuru benshi batari biteze kumva, kurubu yagarutse k’ukuntu ubwo yari akiri umwana w’imyaka cumi n’itanu y’amavuko yakinnye mu ikipe ya Barcelona amezi agera kuri atandatu yose nk’intizanyo ava mu ikipe ya kiniraga ya Lumezzane.

Balotelli yagize ati: “Barcelona yashatse kurekura abana icyo gihe yari ifite yanga kuntangaho amafaranga ari yo mpamvu nahise nerekeza mu ikipe ya Intel.”

Uyu mukinnyi  w’ikipe ya Nice yo mu Bufaransa, kandi yagarutse ku mpamvu itera gushyamirana kwe n’abasifuzi, yagize ati: “Mu gihe ndi mu kibuga ninjye uhora urengana buri gihe ku makosa yose aba yakozwe akaba arinjye bahana, rimwe na rimwe  ni byiza ko umuntu agira uko yihagararaho simvuze ko mba ngamije kubakubita biba ari ukugira ngo ngire ibyo numvikanaho n’umusifuzi.”

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU