Iyi ni imwe mu mpanuro   n’ubutumwa umushumba Ezra Mpyisi yahaye imbaga y’abakirisitu kuri uyu wa Gatandatu ubwo yasuye abakirisitu basengera muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyarugenge mu itorero rya ASSA KIST –KHI.

Ezra Mpyisi
Ezra Mpyisi

Umushumba Ezra Mpyisi avuga ko icyaha ari igitindi kugeza magingo aya cyananiye abantu bose gutsinda ku isi yose harimo n’ibihugu byateye imbere bitandukanye byubaka amazu akomeye, imihanda myiza, tekinologi (Technology) ihambaye n’ibindi.

Imwe mu nama yagiriye abakirisitu basengera muri iri torero rya ASSA KIST- KHI yavuze ko bari bakwiye kumenya igisobanuro cy’icyaha no kwiga Bibiliya umuntu akamenya gusobanukirwa n’icyanditswe kiri mu byanditswe.

Yagize ati “Bana b’Imana iyaba mwamenyaga icyo icyaha ari cyo.”

Avuga ko kwiga za kaminuza, gufasha abakene, gufasha abapfakazi n’ibindi bikorwa by’ubugira neza bidashingiye kuri Bibiliya ari ubusa.

Abakora ibi bibwira ko ari abakiranutsi kimwe n’inkozi z’ibibi birimo gusambana, kwiba kubeshya, …. baba bashyira ubugingo bwabo mu kaga kuko umuntu wese ukora icyaha ubugingo bwe buzapfa (Ezekiyeli 18:20).

Ezekiyeli 18:20 havuga ko “Ubugingo bukora icyaha ni bwo buzapfa, umwana ntazazira ibyaha bya se kandi na se ntazazira ibyaha by’umwana we, gukiranuka k’umukiranutsi kuzaba kuri we, kandi ibyaha by’umunyabyaha bizaba kuri we.

Yakomeza avuga ko kumenya icyanditswe kiri mu byanditswe ari inzira yo kwiga Bibiliya. Umuntu adakwiye gusoma ngo yumve ibyo asoma ahubwo umuntu agomba kumva ikiri mu byanditswe.

Kumenya icyanditswe kiri mu byanditswe bishatse kuvuga iki?

Gusoma ukumva ibyanditswe mu ndimi z’amahanga urugero nk’icyongereza ni byo umuntu yagereranya nka Surface meaning aho umuntu yumva igisobanuro agendeye ku magambo yakoreshejwe gusa naho kumva icyiri mu byanditswe bisobanuye kumva igisobanuro mu buryo bwimbitse (Deep meaning) usoma aha akaba yumva ikintu cyanditswe Umushumba Ezra we yita “icyanditswe” mu buryo bwimbitse.

 

Yanditswe na Nsanzimana Germain        

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU