Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino wa basketball yaraye yitwaye neza imbere y’abanya Kenya maze ibasha kwegukana insinzi mu mikino yo gushaka itike yo kujya mu gikombe y’imikino nyafurika kizabera muri Congo Brazzaville mu kwezi kwa Kanama 2017.

Basketball:u Rwanda rwatsinze Kenya

Iri rushanwa rya Zone V riri kubera mu misiri, u Rwanda rwabashije gutsinda umukino wa mbere bahuyemo na Kenya amanota  76 kuri 60.

Agace ka mbere k’umukino karangiye u Rwanda rufite amanota 14 kuri 7, aka kabiri Kenya yigaranzura u Rwanda karangira ifite amanota 32 kuri 26, mu gihe agace ka gatatu ko karangiye u Rwanda rufite 47 kuri 40.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Werurwe 2017, ikipe y’u Rwanda iraza guhura n’ikipe y’igihugu ya Misiri ari nayo yakiriye iri rushanwa, uyu mukino ukaba uri butangire ku isaha ya saa tatu na mirongo ine n’itanu (21:45) za hano mu Rwanda.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU