Itsinda rigizwe n’abahanzikazi nyarwanda aribo Charly na Nina ndetse n’umuhanzi Big Farious wo mu gihugu cy’ Uburundi bageze I Kigali nyuma y’urugendo bamazemo iminsi ku mugabane w’iburayi.

Charly na Nina na Big Farious basesekaye I Kigali

Charly na Nina bahagurutse mu Rwanda ku wa 28 Gashyantare 2017 bakaba bari bafite I bitaramo bibiri bikomeye bakoreye mu gihugu cy’ububiligi no mu bufaransa bafatanyije na Dj Pius na Big Farious.

Mu gihe bari ku mugabane bahakoreye i bikorwa binyuranye birimo ibitaramo bikomeye, kubonana na Ambasaderi w’u Rwanda mu bubiligi, ndetse ninabwo batangaje ko bavanye akarenge mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 7.

Aba bahanzikazi bageze I Kigali baherekweje na Big Farious witegura igitaramo gikomeye azakorera I Bujumbura ku itariki 30 Mata 2017 afatanyije naba bakobwa.

Charly na Nina basesekaye I Kigali

Charly na Nina na Big Farious basesekaye I Kigali

Dj Pius wajyanye n’aba bakobwa we ntago yagarutse mu Rwanda, yasigaye mu gihugu cy’ubudage muri gahunda z’akazi ke

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU