Mu minsi yashize nibwo abahanzi 10 bazitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star bamenyekanye, harimo abahanzi bitabiriye bwa mbere iri rushanwa, muri abo twavuga nka Davis D, na Charly&Nina.

Iri rushanwa ni kenshi ryagiye ritora abahanzi gusa bikarangira babiteye utwatsi bakarivamo, ibi byongeye kubaho kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Werurwe 2017 ubwo Charly na Nina bamaze kuva muri aya marushanwa.

Charly&Nina ntibakitabiriye irushanwa rya PGGSS7, dore umuhanzi aya mahirwe asekeye

Nkuko bigaragara ku rukuta rwa Instgram y’umujyanama w’aba bakobwa ariwe Alex Muyoboke yashyize ifoto igaragaza ibaruwa bandikiye abashinzwe gutegura aya marushanwa ndetse n’ubutumwa bugira buti “Mwaramutse. Tumaze kwicarana na management ya Decent Entertainment hamwe n’abahanzi. Twasanze kubera gahunda zinyuranye dufite, bitazashoboka ko twitabira irushanwa rya PGGSS7.

Dushimiye abari batugiriye icyizere kwitabira iri rushanwa tunabiseguraho ku bwo kutaboneka. Murakoze!”

Charly&Nina ntibakitabiriye irushanwa rya PGGSS7, dore umuhanzi aya mahirwe asekeye
Ibaruwa yandikiwe EAP igaragaza ko Charly na Nina basezeye

Kuva mu irushanwa kwaba bakobwa birahita biha amahirwe umuhanzikazi Queen Cha, dore ko ariwe wari ufite amajwi ya gatatu.

Queen Cha niwe wasimbuye Charly na Nina
Queen Cha niwe wasimbuye Charly na Nina

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU