Umuhanzikazi Uwimana Aisha benshi bamenye ku izina rya Ciney yaraye yambitswe impeta n’umukunzi we witwa Tumusime Ronald bamaranye imyaka ine bakundana mu gitaramo cy’urwenya kiswe Seka Live.

Ciney yambitswe impeta ku mugaragaro n'umukunzi we

Ciney yamenyekanye mu ndirimbo nka Igire, Impeta, nkunda n’izindi nyinshi zitandukanye, ndetse akaba ari umwe mu bahanzikazi bakomeye u Rwanda rwari rufite mbere yuko ibintu by’imiziki asa nkubivamo.

Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 26 Werurwe 2017, muri Serena Hotel ubwo haberaga igitaramo cy’urwenya cyari cyitabiriwe n’umunyarwenya ukomeye wo mu gihugu cya Kenya Eric Mondi, Ronald umukunzi wa Ciney yahise afatirana ayo mahirwe aba amwambitse impeta ihamya urwo amukunda, nk’ikimenyetso cyerekana ko bazibanira akaramata.

Ciney yambitswe impeta ku mugaragaro n'umukunzi we

Ciney yambitswe impeta ku mugaragaro n'umukunzi we

Ciney ntago yiyumvishaga uburyo yambitswe impeta kuko ibyishimo byari byamurenze, Ronald nawe yari afite akanyamuneza kagaragariraga buriwese, kumwambika impeta byerekanye ko urukundo rwabo rugiye kugera ku yindi ntambwe irimo no kuzakora ubukwe mu minsi iri imbere.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU