Nyuma y’aho Perezida wa FERWAFA Nzamwita Vincent De Gaulle atangaje ko amavubi atigeze ajya mu gikombe cy’Afurika, ko ahubwo hagiyeyo abanyamahanga nyuma akaza kubona ko imbwirwaruhame ye ikoze abatari bake mu bwonko, kuri ubu yamaze gusaba imbabazi abakomerekejwe n’amagambo yavuze.

Perezida wa FERWAFA Nzamwita Vincent De Gaulle
Perezida wa FERWAFA Nzamwita Vincent De Gaulle

M u kiganiro yagiranye n’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru, yavuze ko abantu bajyanye ikipe y’igihugu amavubi mu gikombe cy’Afurika ari bantu basanzwe bakorana na FERWAFA ndetse bazakomeza gukorana ko bagikenewe aboneraho gusaba imbabazi ku bantu bose babajwe n’amagambo yavuze.

Ati “…Niwe (Mbonabucya) kapiteni w’ikipe yagiye muri CAN, Olivier Karekezi ni umuntu tuganira igihe tuboneye akanya, Eric Nshimiyimana, Jimmy Mulisa twavuganye mu gitondo, Jimmy Gatete… turabakeneye.

Ntabwo rero hazamo ukutumvikana, gushwana n’abahoze ari abakinnyi wenda kubera kutamenya ururimi neza. Ndabasaba imbabazi ku mugaragaro”.

Nzamwita Vincent De Gaulle yakomeje avuga ko mu mbwirwaruhame ye yashakaga kumvikanisha ko hakenewe gushyirwa imbaraga mu bana b’abanyarwanda, ndetse no mu cyatuma u Rwanda rwongera gusubira mu marushanwa y’Afurika aho kubitegereza igihe kirekire.

Nzamwita Vincent De Gaulle yavuze ko umutoza mushya waje gutoza amavubi yahawe umukoro wo gusubiza ikipe y’igihugu Amavubi mu gikombe cy’Afurika, kizaba mu mwaka wa 2019.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU